Ikipe ikomeye mu Rwanda yatsinze umutoza wari warayireze muri FIFA,

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’, yamaze guhumuriza abakunzi b’ikipe ya Mukura Victory Sports iheruka kuregwa n’umutoza w’Umunyamahanga ayishinja kumwirukana nabi.

Ikipe ya Mukura Victory Sports ibarizwa mu Karere ka Huye yatsinze urubanza yaregwagamo n’umutoza Guilherme Pereira Avalino ukomoka muri Espagne.

Uyu mutoza wahoze wungirije Tony Hernandez mu mwaka wa 2022, yatsinzwe na Mukura Victory Sports muri FIFA aho yasanze ikirego cye nta shingiro gifite.

Uyu mutoza yari yareze Mukura Victory Sports muri FIFA ayishinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba yarishyuzava miliyoni zirenga 22 z’Amanyarwanda.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA yanzuye ko umutoza Guilherme Pereira Avalino azaha Mukura Victory Sports ibihumbi 600 by’Amanyarwanda, naho Mukura Victory Sports yo ikazamuha ibihumbi 120 by’Amanyarwanda, bisobanuye ko uyu mutoza azaha Mukura Victory Sports akabakaba ibihumbi 480 by’Amanyarwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda