Mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya , haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugabo wasanzwe wishwe urw’ agashinyaguro yajugunywe mu murima w’ ibigori, ngo yari yatabaje ariko abura umutaraba.
Ni inkuru yababaje abantu benshi nyuma yo gusanga uwo mugabo yishwe urw’ agashinyaguro, umurambo we wabonetse ku wa 6 Mutarama 2025 mu gishanga gihingwamo giherereye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Murama muri Kinyinya.
Amakuru avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wabonetse yatemaguwe ku buryo bukomeye ,ku maboko mu isura n’ ahandi ku buryo abawubonye bavuze ko byari bigoye kumenya uwo nyakwigendera.
Amakuru yatangajwe n’ abaturage ngo bamenye urwo urupfu rwa nyakwigendera ,ariko bashinja abahaturiye kumwirengagiza kuko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yari yumvikanye atabaza.
Hari uwagize ati: Bamukubise bamunogeje bamujugunya mu bigori. Uriya mugabo yavugije induru ngo hari abumvishe avuga ngo bamutabaye ko agiye gupfa.
Hari undi muturage wagize ati” Uko biri kose abazamu barinda izi’ green houses’ nibo babigizemo uruhare kugira ngo abure ubuzima kuko nta kuntu yaba yatatse ngo ntibamwumve.”.
CIP Gahonzire Wellars, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko abantu bararira green houses bari gushakishwa ndetse hari n’ uwamaze gutabwa muri yombi. Ati” Birakekwa ko [bariya barinzi] Ari bo bashonora kuba bamwishe kuko bari bamaze kumufatana umufuka urimo’ concombre’ bigaragara ko ari zo yari yibye.
CIP Gahonzire yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze ariko ku ibitiro umwe we yamaze gufatwa.