Gasabo: Umubyeyi wari umaze ku byara yakoze amahano ahita akizwa n’ amaguru.

 

Umuturage ubwo yari mu nzira igabanya Umurenge wa Remera na Kimironko, Akagari ka Nyagatovu na Nyabisindu ,kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, yatoraguye umwana w’uruhinja mu muhanda aho nyina yari yarutaye bigaragara ko uwo mwana amaze igihe gito avutse.

Uyu muturage wabonye uru ruhinja mu muhanda yabwiye UMUSEKE ati “Uyu munsi, hano Nyabisindu, ni ku kayira k’abanyamaguru, bigaragara ko byakozwe mu rukerera rwa mu gitondo, kuko uru ruhinja ni ruto mbese nibwo rukivuka.”

 

Uwatoraguye uru ruhinja avuga ko yasanze rukiri ruzima, ariko ruri kugorwa no guhumeka. Ibyo bikimara kumenyekana inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahageze, zitangira iperereza ku waba waragize uruhare mu kujugunya uro ruhinja.
Ubwo UMUSEKE wageragezaga kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Kalisa Pascal, ngo asobanure uko byagenze, yavuze ko nta makuru abifiteho

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro