Musanze yazingishije akarago abakinnyi babo babiri bakomeye

Musanze yatangiye neza shampiyona itsinda inayoboye urutonde,nubwo yaje kuwutakaza iwambuwe na APR nubundi imaze gutwara ibikombe bine yikurikiranya, Musanze niko gusuzuma imyitwarire yabakinnyi isanga hari abo bagomba gutandukana,kubera umusaruro mucye bagaragaje.

Abo ni Jonathan Mangala Yaya ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo werekeje muri Musanze mu mpeshyi y’uyu mwaka n’Umunya-Nigeria, Nicholas Ashade Ayomide wari umaze umwaka n’igice, ni bo basezerewe.

Uyu mukongomani we ikibuga yacyumvaga kuri Radio kuko kuva yagera muri Musanze yakinnye iminota 12 gusa,bivuze ko yiyibereye imfube.

Umunya-Nigeria, Nicholas Ashade Ayomide we yagerageje kwitwara neza kuko we yatsinze ibitego 4 n’imipira ivamo ibitego 8.

Musanze isoje igice kibanza cya shampiyona iri kumwanya wa 3 n’amanota 29 bitari bibi kuri yo kuko iri hafi y’ikipe zihatanira ibikombe

Tubifurije amahirwe masa aho bazerekeza hose.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda