Gakenke: Abasengeraga ku musozi bakubiswe n’inkuba bane muri bo ntibabasha kuyirokoka.

Ibi byabaye kuri Uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2024,mu mudugudu wa Matovu,Akagari ka Mirima,Umurenge wa Coko ho mu karere ka Gakenke.

Bivugwa ko aba bantu batandatu bari bagiye gusengera ku musozi wa Buzinganjwili noneho baza gukubitwa n’inkuba bane bahita bitaba Imana naho babiri bajyanwa kwa muganga nyuma yo guhungabanywa nayo.

Amakuru avuga ko hari umuturage wanyuze hafi y’iryo shyamba avuye kuvuza umwana we akabona abo inkuba yakubise noneho yihutira kubatabariza.

Abahageze mbere barimo n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze basanze abo bakubiswe n’inkuba bafite ibikapu na za Bibiliya ariko bane muri bo bapfuye abandi babiri bahungabanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu bihutiye gutabara abo yahitanye n’abo yakomerekeje.

Yagize ati: “Nibyo koko inkuba yabakubise bane bahise bapfa abandi babiri bajyanwa mu bitaro bari kuvurwa kuko umwe yaguye igihumure undi yakomeretse ku mubiri aravurwa ibikomere, bari bagiye gusengera mu ishyamba ngo ku giti cy’ishaba bahasanze udukapu twabo na Bibiliya babihavanye. Ba nyakwigendera bajyanywe mu bitaro ngo imiryango yabo yitegure kubashyingura tuzabafasha kubaherekeza dufatanyije na MINEMA.”

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda gusengera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.Abo inkuba yakubise bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ruli.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Gakenke.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro