Dore bimwe mu byafasha abantu ku munsi wa St Valentin nyuma yo kubura abo bakunda

 

Kubura umuntu akitaba Imana bibabaza buri wese ku rwego rugora gusobanura, bikaba umubabaro w’ikirenga igihe ubuze urukundo rw’ubuzima bwawe umukunzi wawe agasezera ubuzima.Birumvikana ko mu munezero w’abizihiza uyu munsi ngarukamwaka w’abakundanye, hari n’abandi baba bari mu gahinda ko kuba badafite abakunzi cyangwa abandi bibuka ababo babuze bakagombye gufatanya kwizihiza uyu munsi.

Ikinyamakuru Psychology Today gitangaza ko abantu batabarika ku Isi batakaza ubuzima mu bihe bitandukanye, kandi bamwe bagasiga abo bakundaga, Gitangaza ko bamwe muri aba bantu babona byinshi bibibutsa ababo babuze ku munsi wa St Valentin bakaba barwara cyangwa bakagira agahinda gakabije kwiyakira byabananiye.

Ngo ibi bikurikira byafasha abantu ku munsi wa St Valentin nyuma yo kubura abo bakunda:

1.Kwibuka ibihe byiza wagiranye n’umukunzi atarapfa: Kimwe mu bintu by’ingenzi ugomba gukora mu gutegura umunsi w’abakundana, harimo kwiha umwanya wo kumva ubabaye ukakira ibyo bihe ko byakubayeho kandi ukamenya ko ukwiye gukomera mu bihe byose.

Ibi bizagufasha kugera kuri uyu munsi nyirizina utigunze ahubwo ufasha umutima kumva k , ugikunzwe kabone nubwo uwabikwerekaga mu buryo budasanzwe yamaze kuva mu buzima.Biba bigoye kuri bamwe, kubona abandi bakira impano, bahabwa amakarita yanditseho amagambo meza, kuko bikujyana mu bihe bya kera ariko biba bigomba kugira iherezo hakabaho gusingira ubuzima bushya.

2.Tumira abantu ukunda kandi bagukunda musangire: Gerageza utekereze ku bantu wiyumvamo mushobora guhuza ibiganiro bakakurinda kwiyumva nkaho uri wenyine, ndetse nibiba byiza babe ari ingaragu cyangwa muhuje ibibazo mwagize mufatanye kwiyomora.Bamwe bahitamo kwiheza kuri uyu munsi bakavuga ko batakigira abakunzi bityo ko kunezerwa bitabareba ahubwo bireba abari hafi y’abakunzi babo, nyamara kunezerwa biva mu mutima wa buri wese wabihisemo.

3.Gukora ibyo umukunzi wawe yakundaga

Bamwe bizera ko gukomeza gukora ibyo umukunzi yakundaga mbere yo gupfa bituma urukundo rwabo rukomeza kugumaho ndetse ntiyibagirane bagasa nk’aho baganira cyangwa bakiri kumwe.

4.Gusura ahashyinguwe umukunzi wawe

Abiganjemo abazungu bemera ko gusura ahashyinguwe umukunzi, ukamuganiriza, ukamubwira ibyo wifuza, nubwo  atagusubiza utaha wumva wishimye iyo wamukundaga by’ukuri.Bamwe bitwaza indabo zigaragaza urukundo bakazisiga ku mva aho baruhukiye ndetse bagasukura aho hantu. Iki kinyamakuru cyo gitanga inama kuri aba bantu ko bajyana indabo nziza baherekejwe n’inshuti za hafi bagasura uwo witabye Imana, uwasigaye ntiyiyumve nkaho ari wenyine.

5.Iyiteho mu buryo budasanzwe: Gusa neza no kugaragara mu buryo bwiza ni kimwe cyongera ibyishimo cyane cyane ku gitsina gore, gusa kwiyitaho ntawe bitabera. Uyu munsi si uwo kubabara no kwiyumvamo ubwigunge,  ni uwo gusa neza no gukora ibintu byose byongera ubwiza ndetse bigakorwa mbere ugasanga witeguye.

 

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.