FARDC yabyutse yohereza ibisasu ku nyeshyamba z’ umutwe wa M23. Inkuru irambuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zazindutse ziroha ibisasu biremerete mu duce twigaruriwe n’ inyeshyamba z’ umutwe wa M23 ari two Ntamugenga , Chanzu, Runyoni na Kabindi.

Ngo Ingabo za FARDC ngo zatunze ibibunda byazo birasa amabombe aremereye ku burindiro by’ umutwe wa M23 I Jomba na Bweza ndetse ngo imirwano yakomeja kugeza ubu.Amakuru aturuka muri Rutshuru ashimangira ko Abanyekongo bamwe bashyigikiye ingabo zabo aho badashaka kumva zivuga ko zatakaje utundi duce zitwaje kurinda abasivili.

Bifuza ko FARDC yasunika M23 ikayitsimbura i Rutshuru, nubwo izo nyeshyamba zidafite gahunda yo kurekura aho zageze mu gihe Leta ya RDC itaremera ibiganiro bihesha Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda uburenganzira busesuye mu Gihugu cyabo.Ingabo za FARDC zikomeje kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse na Maimai muri iyo mirwano iri kubera muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Rubare.

Kubera ubwoba bwo kuba intwaro ziremereye FARDC iri gukoresha zishobora gufatwa mpiri, izo ngabo zirarasa zerekeje mu bice bigana i Goma no mu Rwanda, ziteganya ko abarwanyi ba M23 bashobora guhunga ari yo berekeza.Ku rundi ruhande, ibyo biraha amahirwe M23 yo gucunga ibice byose byerekeza i Goma uvuye i Rutshuru.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu munsi FARDC yazanye ingufu nyinshi ishaka kwisubiza Ntamugenga ndetse ngo M23 ishobora gutakaza Bunagana.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.