Umunyapolitiki akaba n’Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ya 2024, Mpayimana Philippe Izina ry’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ridatinyitse bukwiye ikipe itsinda, akavuga aramutse atorewe kuyobora u Rwanda yarihindura.
Ni bike mu bikubiye mu migabo n’imigambi ye yatambukije kuri iki Cyumweru taliki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’u Burasirazuba mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama.
Uyu mugabo uri kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri [nyuma y’amatora yashize ya 2017], mu byo azitaho cyane harimo n’Iterambere rya Siporo.
Avuga ku Izina ry’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Mupira w’Amaguru, Philippe Mpayimana yavuze ko iri zina ridafite ubukana ndetse ko Amavubi ari izina ubona ritatera ubwoba, avuga ko aramutse atorewe kuyobora u Rwanda riri mu byo yahindura.
Yagize ati “Ningera ku kibazo cya siporo njye nanasaba rwose ko n’izina ry’Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanaruma neza. Tugashaka izina rizatuma n’igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk’Intare, nk’inzovu, n’Ingwe, ibintu nk’ibyo. Ntitugatinye impinduka zagirira akamaro Abanyarwanda”.
Muri rusange, usanga amakipe y’ibihugu aba afite andi mazina azwiho [Sur-noms], akenshi agenda yisanisha n’imyamaswa z’inkazi mu kugaragaza ubukana bw’ikipe yabo, inyamaswa zifite icyo zisobanuye mu muco wabo cyangwa ikindi kintu gifite ubusobanuro cyane kuri icyo gihugu, nka Uganda yitwa ‘Uganda Cranes [Imisambi ya Uganda]’ iyo urebye mu ibendera ry’iki gihugu harimo umusambi, Tanzania ni ‘Taifa Stars [Inyenyeri z’igihugu]’ Côte d’Ivoire yitwa ‘Les Éléphants [Inzovu]’ n’andi menshi.
U Rwanda rwahisemo kwitwa Amavubi, agakoko gato k’inigwahabiri ariko kagira ubukana, akenshi ubwumva iyo kakudwinze. Ni izina udahita ubonera icyo bagendeyeho bita ikipe y’Igihugu, icyakora rimaze imyaka isaga 60 kuko ryashyizweho Ikipe y’Igihugu ihamagarwa bwa mbere mu w’1964, hashize imyaka 60 yuzuye neza.