Ese nawe ujya ubibona? Kubera iki abantu ubona bazi ubwenge kenshi ukunda gusanga bafite inshuti nkeya?

 

Ubusanzwe ubucuti ndetse no kugira inshuti usanga ari ikintu cya ngombwa mu buzima bwacu bwa buri munsi, ibi nuko inshuti nyanshuti usanga zidufasha byinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi yaba mu bibi ndetse no mu byiza.

Uretse ibyo kandi usanga inshuti nyanshuti ushobora kuyigiraho byinshi bishobora kugufasha mu buzima bwa buri munsi. Icyakora nubwo usanga buri muntu wese akenera kugira inshuti nshya aho ageze hose hari abandi bantu usanga ntacyo bibabwiye kugira inshuti cyangwa kutazigira.

Ushobora kumva ari nk’ibinyoma ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bazi ubwenge cyangwa se bafite ubwonko butekereza kurusha ibisanzwe usanga ibijyanye nisnhuti bisa nibitabareba kuko baba bafite inshuti nkeya rimwe na rimwe ugasanga ahubwo ninabantu bafite icyo bahuriyeho mu rwego rw’akazi cyangwa rwo kuvumbura.

Ariko se wakwibaza ngo ibi biterwa n’iki?  Muri rusange ntawufite igisubizo cya nyacyo ariko hari bimwe mu bitekerezwa ari nabyo tugiye kugarukaho.

Mwene aba bantu kenshi baryoherwa no kuba bari bonyine: abantu b’abanyabwenge cyane ntabwo bagira inshuti nyinshi kuko baba bumva ibintu by’agakungu atari ngombwa kuri bo. Usanga bishimira cyane kumara umwanya munini bari bonyine. Uyu mwanya kandi ntibawupfusha ubusa kuko baba bari gusoma, bavumbura ibishya cyangwa se bitekerezaho bihagije.

Mwene aba usanga bashobora no kugendana cyangwa gusohokana nabo bakunda nkabakunzi babo, abana, cyangwa umuryango wa hafi ariko ntibyoroha kubabonana n’igikundi cy’abantu benshi. Ariko kandi burya kuba umuntu ari wenyine bituma atekereza birushijeho ndetse bikaba byatuma upanga ibintu byinshi ntakikurogoye.

Mwene aba bantu usanga basa nk’abiyizeye cyane kuburyo igihe cyose ntamuntu bashobora gutinya. Ibi nuko aba bantu biyizi ko bazi ubwenge baba bumva ko ntacyo ushobora kubatwara kuko baba baziko bari bubone igisubizo kuri buri kibazo cyose gishobora kuba. Icyakora aba nubwo bashobora kugaragara nk’abiyenza cyangwa se biyemera birangira ntakibazo cyabo ahubwo baba bashaka ko buri muntu ahugira mu kuvumbura nkuko nabo bameze.

Harigihe usanga bibagora kubana n’abantu: abantu bazi ubwenge cyane kenshi usanga ibintu byo mu buzima busanzwe ntakintu babiziho. Ibitaramo, imikino, kwidagadura ndetse n’ibintu bihuruza abantu benshi usanga ntacyo babiziho cyangwa batabyitayeho. Ibi nuko umwanya wabo hafi ya wose bawuharira kuvumbura ibishya rero bigatuma ubuzima busanzwe batabumenya. Uretse ibyo kandi ntibakunda kuvuga inkuru za mvahe na njyahe ahubwo baba bumva mwaganira ku kuvumbura ibishya byagira akamaro kurusha kuvuga inkuru zitagize icyo zimaze.

Ntibajya bagira impungenge zo gusigara inyuma mu isi y’ibigezweho: ubusanzwe abantu  benshi usanga bakeneye kumenya buri kose kabaye hirya no hino, yaba ibibafitiye umumaro n’ibitawufite. Uku niko usanga bamwe bakeneye kumenya indirimbo zasohotse, abantu bakifuza kumenya imyambaro igezweho ndetse n’ibindi… gusa abantu b’abanyabwenge bitewe nuko badashishikazwa nibyo umuntu yakwita iby’isi mwene aya makuru bo ntacyo aba abamariye ndetse kuba batayamenye ntanicyo biba bibatwaye.

Ntibakunda ibibatesha umutwe: abantu benshi babanyabwenge usanga badakunda ibintu bidutesha umutwe umunsi kuwundi, niba mukundana ukamwanga arakureka ukagenda ndetse ntanubwo yigera abitekerezaho cyane, niba akwatse ikintu ukakimwima ubwo nuko bimeze nyine ntagira umwanya wo kukwibazaho kuko umwanya aba afite aba ari muto ndetse we yifitiye ibindi byo kwibazaho kurusha wowe ushaka kumutesha umutwe. Mwene aba bantu baba bumva bigenga ndetse bakomeye cyane cyane mu mutwe, rero baba bumva banihagije. Mwene aba ntibita kuribyabindi ngo abantu bambone, ngo nkeneye gukurikirwa n’abantu benshi kumbuga za internet, ibyo ntabwo biba bibashishikaje.

Bitondera buri kintu cyose, na mbere yuko ushobora kuba umwe munshuti zabo, mwene aba bantu bazi ubwenge babanza kukwigaho ndetse ntibahite bakwiyegereza. Ntibitabira kwijandika mubyo abandi bari gukora kabone niyo yaba ari igice kinini cy’abantu bari kubikora. Aba batinya kwiyegereza buri muntu wese ubonetse kuko ntibifuza guha umuntu ikizere cyabo kandi uwo muntu atari abikwiriye. Muri macye kugira ngo uyu muntu akwemerere kuba inshuti ye nuko aba yabanje kukwigaho neza kandi igihe kinini akagusobanukirwa.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.