Bugesera FC yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi 6 barimo babiri bakinira Amavubi

Ikipe ya Bugesera FC iherutse kugera ku mukino wa mukino wa nyuma w’Igikombe cya’Amahoro yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi 6 barimo na Ani Elijah, Dushimimana Olivier na Hoziyana Kennedy n’abandi bari basoje amasezerano.

Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe yo mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Kane taliki 20 Kamena 2024.

Abo bakinnyi bayobowe na rutahizamu wari uyoboye abandi n’ibitego 16, Ani Elijah ukomoka muri Nigeria wamaze gusinyira Police FC nk’umukinnyi wayo atanzweho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu Munya-Nigeria w’imyaka 24 yari yarageze muri iyi kipe y’akarere ka Bugesera mu mwaka ushize w’imikino asinya amasezerano y’imyaka ibiri [2] gusa agiye nyuma y’umwaka umwe, nyuma y’uko yitwaye neza agatsinda ibitego 15 muri shampiyona.

Undi mu batandukanye na Bugesera ni Vincent Adams ukomoka mu gihugu cya Ghana ukina mu kibuga hagati ni undi mukinnyi watandukanye na Bugesera FC akaba yari yarayigezemo muri 2022 avuye muri Mukura Victory Sports et Loisirs yo mu karere ka Huye.

Bugesera FC kandi yatandukanye na Dushimimana Olivier nawe wasoje amasezerano gusa kuri ubu akaba yaramaze kwerekeza muri APR FC ndetse na Stephen Bonney na Cyubahiro Idarusi bari barayigezemo mu mwaka ushize.

Si abo gusa kandi kuko barimo na Hoziyana Kennedy w’imyaka 19 ukina mu kibuga hagati nawe yatandukanye n’iyi kipe akaba yari yarayigezemo muri 2021.

Iyi kipe kandi bivugwa ko yanatandukanye n’umuzamu Niyongira Patience wari uyumazemo umwaka umwe aturutse muri Espoir FC. Rero, Patience amakuru yemeza ko yaba yarasinyiye Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda