Ese mu myemerere y’Abanyarwanda bo hambere umwanzi w’umuntu ni nde?

Kuva na kera Abanyarwanda bagiraga imyemerere y’ibyo bemera kandi batinya nk’ibinyambaraga bihanitse byagira icyo bikora ku mibereho yabo no ku byabo; bityo bakigengesera mu byo bakora ngo batagira icyo bangiza cyangwa se bahungabana. Mu binyambaraga bemeraga ko bihanitse kuruta ibindi, ni Imana n’umuntu.

Mu bihe by’iyaduka ry’amadini mu Rwada, ni bwo yinjiranye n’ibindi binyambaraga bihambaye birimo n’ibyo bavuga ko byangiza ubuzima n’imitekerereze ya muntu. Ikinyambaraga badukanye bavuga ko gihangara ubuhangange bwa muntu kikabunegekaza, ni cyo mu mateka y’isi dukunze kwita Satani cyangwa se Shitani.Aha akaba ari ho twakwibaza ikibazo cy’amateka kibaza niba Shitani yarinjiranye n’amadini mu Rwada nk’umwanzi w’umuntu mushya rwari rwungutse, mbere yaho umwanzi w’umuntu yari nde?.

Nk’uko tubikesha igitabo: “Umuco mu buvanganzo”, cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvangazo, kidutekerereza kko kuva na kera na kare Abanyarwanda babayeho mu mibereho izira Shitani. Kuba baramuziraga si uko bari bamuzi ngo bamwirengagize, ahubwo ni uko nta cyicaro yagiraga i Rwanda.

Ikigaragara mu mateka yabo, ni uko bari bazi ko habaho umwanzi w’umuntu, ibyo bikagaragarira mu igenantekerezo rya bo, rituma nta we bahirikira ikibuye nka nyirabayazana y’ibyago barimo. Iyo usesenguye mu igenaekerezo ry’Abanyarwanda mu myemerere, usanga bari bafite uko babona umwanzi w’umuntu wagombaga kwirindwa ibihe byose ngo adahungabanya imibereho y’Umunyarwanda.

Abanzi b’Umunyarwanda yagiraga yagombaga guhora yitaza ngo batamurimbura, bari aba bakurikira:

Umwanzi w’umuntu ni umubiri we: Abanyarwanda bemeraga neza ko umwanzi w’umuntu ari umubiri we, ari nayo mpamvu bagomba kuwitaho ngo utazababyarira amazi nk’ibisusa. Ni byo byatumye babaho mu mibereho yo kwiyitaho uko biri kose, bakigaburira neza, bakanywa amata n’ibindi bifite intungamubiri; zituma umubiri wabo utagwa umwuma ngo ube wagerurwa n’indwara zibonetse zose.

Abanywarwanda bari inzobere mu bushakashatsi mu buvuzi bw’indwara z’amoko menshi. Mu biribwa baryaga, harimo ibyo bakagiriyemo imbaraga zo kuba ibiribwa bibatunga, bikaba n’imiti ibavura. Imitsindo nk’iyo, yabaga ikagiriye mu bihingwa bitanu byahanganywe n’u Rwanda, arizo: Uburo, amasaka, inzuzi, ibikoro n’isogi.

Umwanzi w’umuntu ni umuturanyi mubi, umeze nk’igisebe cy’umufunzo: Abanyarwanda kandi, bemeraga ko Umwanzi w’umuntu ni umuturanyi mubi,wagereranyijwe n’igisebe cy’umufunzo. Akaba ari cyo cyatumaga bahorana za kirazira zibafasha kugira ibyo batinya n’ibyo bubaha n’ibihango bibahambirira mu rukundo n’umubano utagajuka.

Aha akaba ari ho hagaragaza ko izina Satani ritigeze rigera mu mateka y’imyemerere y’Abanyarwanda, ryinjiranye n’abanyamadini bari bagaragiwe n’abakoroni. Nyamara umwanzi w’Abanyarwanda bari bazi ko ari umubiri, kuko ari wo ubyara udahatse, ukakuzanira ibyo utawutumye. Ku rundi ruhande, bakemeranya ko umwanzi w’umuntu, ari umuturanyi mubi, wagereranywaga n’igisebe cy’umufunzo, kimwe kivurwa ntigikire. Ibyo akaba ari byo bahererezagaho amakuba yose n’ibyago bahuraga na byo.

Nta kindi kinyambaraga bahaga ubushobozi busumba ubw’Imana. Na ba bandi bavuga ko Abanyarwanda, batinyaga abazimu ( abantu babo bapfuye) nta bwo ari byo, ahubwo iyo umuntu yabaga yarahemukiye umuntu, nyuma akaza gupfa, iyo yahuraga n’amakozere, yavugaga ko ari umuzimu w’uwo yahemukiye umuteye, ariko na byo nta bwo byabaga ari byo, kuko ibyago, ibibazo, ibyaha, ni gature ku isi ya muntu, kuva yaremwa.Ibyo byatumaga nta we bahirikira ikibuye bamuherereza icyaha, ahubwo iyo bakoserezanyaga bicaraga mu gacaca bakiyunga. Bagasabana imbabazi ubundi ubuzima bugakomeza mu mahoro n’umudendezo.

Kugaragaza ko Abazimu b’Abanyarwanda ari abagome n’iyo bapfuye bagaruka kubatera, na byo ni ibinyoma byadukanywe n’abo ba nyamuzavuba, mu rwego rwo kutwangisha abo bakurambere bacu mpangarwanda nk’icyitegererezo cy’ubutwari bwahanze u Rwanda nk’igihugu kigwije igitinyiro. Ibyo byatumaga nta we bahirikira ikibuye bamuherereza icyaha, ahubwo iyo bakoserezanyaga bicaraga mu gacaca bakiyunga.

Aho Shitani yinjiriye mu Rwanda, umuco w’ubworoherane watangiye kuzima, gusabana imbabazi ku bahemukiranye biracika, kuko nta wigeze yongera kwemera icyaha ngo agisabire imbabazi, kuko bose bagaragaza ko Shitani aba ariwe wabibateye.Ari na yo yabaye imvano z’amakimbirane adateka n’inzika z’ibihe byose. Kudasaba imbabazi z’icyaha wakoze kandi bigaragara ko ari wowe wagikoze, ni wo muzi w’ubugome budashira u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi, biturutse ku guha ikaze Shitani nk’umwanzi w’umuntu isi ifite.

Related posts

Gakenke: Ibyo utamenye ku musoro w’ umubiri wasonerwaga umuntu wese utaramera ubwoya bwo ku myanya y’ ibanga, uwawusoze agahabwa icyangombwa

Abarimo urubyiruko n’abandi bishimiye ibyo Inteko y’umuco yabakoreye

Biteye isoni bikanashengura umutima kuba tukirwana no gusobanura ukuri kw’amateka yacu_ Madamu Jeannette Kagame