Dore ibyo ubushakashatsi bwerekana ku bibi byo gusinzira umwanya munini cyane.

Mu busanzwe burya gusinzira umwanya munini bifatwa nk’ ibifite inyungu nyinshi zirimo kubyukana imbaraga n’ imbaduko ,  kugubwa neza mu marangamutima,  kwiyumva neza mu mubiri n’ ibindi ariko ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya Massachusetts,  bwagaragaje ibitandukanye n’ ibi byiza byose byari bisanzwe bimenyerewe.

Ubu bushakashatsi bushya bwakorewe muri Chennai mu Buhinde , bwibanze cyane ku bakozi binjiza amafaranga make, maze hongerwa igihe aba bantu bajyaga bamara basinziriye hagamijwe kureba inyungu bishobora gutanga. Kongera amasaha yo gusinzira kuri aba bakoreweho ubushakashatsi ngo ntacyo byongereye ku musaruro batangaga mu kazi ndetse n’ iyo babazwaga basubizaga ko nta mpinduka bumva mu mubiri wabo mu byo kwiyumva neza kandi no mu buryo bwa siyansi ngo ntacyovbyahinduye ku kijyanye n’ imitemberere hamwe n’ umuvuduko w’ amaraso.

Abakoze ubu bushakashatsi batangaje ko nta mpinduka nzima yagaragaye ku babukorewe uretse kuba ngo amasaha bakoraga akazi kabo yaragabanutse bitewe n’ uko bari barongerewe iminota30 ku gihe bajyaga bamara basinziriye buri joro.

Schilbach Frank uri mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi ,  yagize ati“ Mu buryo butangaje ,  uku kongera igihe cyo gusinzira nta ngaruka nziza twabibonyemo mu bipimo byose twagendeyeho”.

Nubwo aba bashashatsi babonye kokuryama amasaha menshi mu gihe cy’ ijoro atari byo bitanga umusaruro,  bagaragaza ko gufata umwanya muto wo gusinzira hagati mu munsi byo bishobora kugira inyungu nyinshi cyane kurusha kongera uwo mwanya ku wo wari usanzwe umara usinziriye icyarimwe.

Ububushakashasti bwakorewe ku bantu 452 aho bamwe bashishikarizwaga kongera igihe cyabo cyo gusinzira , abandi bagahabwa ingurane y’ iminota bari bwongere ku gihe bajyaga babyukiraho hakanabamo abasabwa gufata ya minota 30 bakayimara basinziriye hagati mu munsi igihe bari mu kazi kabo Frank avuga ko kumara umwanya munini usinziriye nta wundi mumaro wabyo ko “ ahubwo iyo umaze igihe kinini mu buriri , ubura umwanya uhagije wo gukora ibindi bintu mu buzima bwawe”.Aha avuga ko nibura abasinzira umwanya muto hagati ku manywa igihe bari mu kazi,  bibongerera ubushobozi bwo kwibuka, bikongera umusaruro ndetse n’ uburyo bwo kumererwa neza ubuzima.

Abakoze ubu bushakashatsi batangaza ko byaba byiza umwanya wo kuruhuka abakozi basanzwe bafata bagiye bawubinamo n’ iyo minota 30 yo gusinzira kubera ko bitanga umusaruro wisumbuye wuo baba basanzwe batanga kandi bakanabiboneramo izindi nyungu z’ ubuzima.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba