Ese koko Shaddyboo yaba yarambuwe miliyoni 6 mu rukundo rw’ ibinyoma cyangwa ni agatwiko?

 

 

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bacitse ururondogoro nyuma y’uko Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo ,atangaje ko atigeze akundana na producer YeweeH, kandi bamwe na bamwe bari bazi ko aba bombi bari mu rukundo bitewe n’ ubutumwa batambutsaga ku mbuga zabo bombi.

Amakuru yatangajwe na shaddyboo avuga ko we na YeweeH bari mu masezerano yo kugaragaza ko bakundana mu rwego rwo kumufasha kumenyekana gusa ngo amafaranga bari bumvikanye muri urwo rukundo rw’ ubucuruzi ntayo yabonye.

 

Shaddyboo mu mwaka 2024 , yari yashyize hanze amashusho agaragaza urugwiro hagati ye na Producer YeweeH ndetse nyuma ari mu kiganiro na Igihe yaje kwemeza ko ari mu rukundo n’ uyu musore, gusa kuri ubu uyu mugore yaje abyamaganira kure avuga ko yari mu rukundo rw’ ubucuruzi.

 

Ubwo yari amaze kuganira na Igihe amaze kwemeza umubano we na YeweeH , uyu mu Producer yahise atangira umuziki, ibintu byatumye benshi bakeka ko urukundo rwabo rwari rugamije kwamamaza.

 

Kuri ubu Shaddyboo yashimangiye ibyo abantu bakekaga mu majwi yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aho yemeje ko gukundana na YeweeH byari igikorwa cy’ ubucuruzi.

Yagize ati”ariko se iyo mushishoje mubona YeweeH yamarira iki mu buzima bwanjye?akazi kararangiye!YeweeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe”.

Uyu mubyeyi w’ abana 2 yavuze ko atari bwo bwa mbere akoze nk’ibi byo “gucuruza urukundo” ariko asaba ko abazamukurikira bazajya bubahiriza amasezerano. Ati:” Ndi umubyeyi w’abana 2 ngomba kubarera. Nta wundi uzongera kumenyera . niba hari amasezerano, agomba kubahirizwa”.

Amakuru avuga ko YeweeH n’ abamufasha mu bya muzika bari bemeye guha Shaddyboo amafaranga angana na miliyoni 6 frw kugira ngo bakore inkuru y’ urukundo rwabo rw’ ibinyoma. Ariko ngo nyuma y’ aho, YeweeH yanze kumwishyura. Ku rundi ruhande , YeweeH nta kintu aratangaza ku byavuzwe , ndetse abamufasha mu bya muzika banze kugira icyo babivugaho kuri ibyo byatangajwe na Shaddyboo

Related posts

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga

Ikiganiro cyari gikunzwe n’ abatari bake cyakuwe kuri Televiziyo y’ u Rwanda

Wa mwana wari mu gitaramo cya mateka ,yahawe impano idasanzwe n’ umuhanzi w’ ikirangirire mu Rwanda