Mu mujyi wa Kigali habaye impanuka y’ ikamyo ya HOWO igwira ivatiri yari iparitse

 

 

Ahagana saa yine n’ igice z’ ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025, nibwo mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye y’ ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO.

Ni mu muhanda uva Sonatubes werekekeza i Remera aho iyi kamyo yo mu bwoko bwa HOWO, yarenze umuhanda igwira ivatiri yari iparitse munsi y’ umuhanda gusa nta muntu wigeze ukomerekera muri iyi impanuka.

Amakuru yatangajwe n’ ababonye iyi mpanuka avuga ko yabaye ahagana saa yine n’ igice z’ ijoro kuri uyu wa Gatanu, ngo ikaba yatewe n’ uko umushoferi w’ ikamyo yashatse guhunga imodoka yari imuri imbere,nyuma y’ uko ifashe feri bitunguranye mu rwego rwo guha inzira abanyamaguru bari bageze muri Zebra crossing ( ahambukira abanyamaguru).

Amakuru akomeza avuga ko iyi kamyo yari yikoreye igitaka ,yahise yibarangura ita umuhanda yangiza bikomeye ivatiri yari iparitse munsi y’ umuhanda.

Amakuru kandi atugeraho avuga ko nta muntu wigeze ahitanwa cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka.

Ngo nta bantu bari muri iyo vatiri ,mu gihe umushoferi wa HOWO we yavuyemo ari muzima. Iyi mpanuka yabereye hagati ya Godiyari na Alpha Palace ,mu cyerekezo cy’ umuhanda ugana i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda ihora yibutsa abakoresha umuhanda ko mu gihe cyose batwaye ikinyabiziga basabwa kutirengagiza ikibazo icyo ari cyo cyose n’ iyo cyaba gito kuko gishobora guteza impanuka,abasaba kujya bahora bagenzura ubuzima bw’ ibinyabiziga n’ iyo byaba bifite icyemezo cya “Controle Technique ” kuko utamenya igihe impanuka yabera.

Related posts

Ibyatangajwe nyuma y’ impanuka ikomeye ibereye i Kamonyi

Bashakaga kongezwa umushara biga amayeri i Rutsiro abarimu batanu 5 bamaze gufungwa

Karongi:Si ubwa mbere yari ashatse kwica umugore we,umugabo yafashe agiye gukubita ifuni urukundo rwe.