Kabaye; Hatangiye intambara hagati ya APR FC n’umutoza Adil Mohammed Erradi ushaka kubarya akavagari k’amafaranga

Ikipe ya APR FC yandikiye umutoza wayo mukuru Muhammed Adil Erradi wibereye iwabo, ibaruwa imumenyesha ko ibihano bye ko byarangiye agaruke mu kazi nk’umutoza mukuru muri iyi kipe.

Ikipe ya APR FC yahagaritse umutoza wabo mukuru nyuma yo kutumvikana n’abagize komite nyobozi y’ikipe ya APR FC, aho yahawe ibihano by’ukwezi kumwe adatoza.

Adil Mohammed Erradi yahagaritswe tariki ya 13 Ukwakira 2022 aho ibihano bye byarangiye ku munsi wejo hashize.

Nyuma y’uko ibihano by’uyu mutoza birangiye kandi akaba atari mu Rwanda, ikipe ya APR FC yamwandikiye ibaruwa imusaba kugaruka mu kazi ke dore ko iminsi yahawe y’ibihano yamaze kurangira.

APR FC yahaye umutoza Adil Mohammed Erradi igihe kingana n’amasaha 24 akaba yamaze kugaruka mu kazi, bitabaye ibyo APR FC izatangira kumufata nk’uwataye akazi.

Umutoza Adil Mohammed Erradi we ntabwo akozwa ibyo kugaruka i Kigali aho avuga ko atubashywe kandi ko yanahawe ibihano bidakurikije amategeko aho yahise ajya kurega APR FC muri FIFA.

Kuri ubu Adil nta gahunda afite zo kugaruka i Kigali aho yifuza kuba yatandukana na APR FC bamuhaye amafaranga y’umurengera mu gihe APR FC yo ishaka gutandukana nayo nta yandi mafaranga itakaje.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]