Ese Amavubi azabona intsinzi ari uko Yesu yagarutse mw’ Isi aje gutwara abamukoreye. Imikino 6 yose itazi intsinzi uko imeze…

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wari umukino wa Mbere muri ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Sudan i Kigali , warangiye amakipe yombi anganyije 0_0.

Carlos Alós Ferrer Umutoza w’ ikipe y’ igihugu Amavubi, yari yahisemo kubanza mu kibuga benshi n’ ubundi basanzwe bamenyerewe , abashya babanza ku ntebe y’ abasimbura.Umukino warangiye ari 0-0, aya makipe akaba agomba kongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu mukino wa 2 wa gicuti.

Uyu mutoza w’ Ikipe y’ Igihugu Amavubi, amaze imikino itandatu (6) , atazi intsinzi uko imeze.

Dore imwe mu mikino umutoza Carlos Alós Ferrer amaze gutoza mu Mavubi:

  • MOZAMBIQUE 1-1 RWANDA
  • SENEGAL 1-0 RWANDA
  • ETHIOPIA 0-0 RWANDA
  • RWANDA 0-1 ETHIOPIA
  • EQU. GUINEA 0-0 RWANDA
  • RWANDA 0-0 SUDAN

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda