Ese Amavubi azabona intsinzi ari uko Yesu yagarutse mw’ Isi aje gutwara abamukoreye. Imikino 6 yose itazi intsinzi uko imeze…

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wari umukino wa Mbere muri ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Sudan i Kigali , warangiye amakipe yombi anganyije 0_0.

Carlos Alós Ferrer Umutoza w’ ikipe y’ igihugu Amavubi, yari yahisemo kubanza mu kibuga benshi n’ ubundi basanzwe bamenyerewe , abashya babanza ku ntebe y’ abasimbura.Umukino warangiye ari 0-0, aya makipe akaba agomba kongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu mukino wa 2 wa gicuti.

Uyu mutoza w’ Ikipe y’ Igihugu Amavubi, amaze imikino itandatu (6) , atazi intsinzi uko imeze.

Dore imwe mu mikino umutoza Carlos Alós Ferrer amaze gutoza mu Mavubi:

  • MOZAMBIQUE 1-1 RWANDA
  • SENEGAL 1-0 RWANDA
  • ETHIOPIA 0-0 RWANDA
  • RWANDA 0-1 ETHIOPIA
  • EQU. GUINEA 0-0 RWANDA
  • RWANDA 0-0 SUDAN

Related posts

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports

Umukinnyi wa Rayon Sports ukunzwe cyane n’ abakunzi b’ iyi kipe yavuze abakinnyi bamurusha