Dore ibiganiro abakundana bagomba kugirana buri munsi, niba mutabikora muhite mutandukana aka kanya.

Burya mu rukundo habamo imvugo zigiye zitandukanye ku buryo zimwe zigira ingaruka zikomeye ku bakundana izindi zikagira umumaro cyane.

Reka uyu munsi tuze kwibanda cyane ku mvugo abakundana bakeneye kugirana buri munsi.

Mu busanzwe twese turabizi ko mu rukundo habamo abantu babiri , hari ibiganiro baba bagomba kugirana umunsi ku munsi.

Niba rero uri umwe mu bantu barimo gusoma iyi nkuru, fata umwanya wawe uganire n’ uwo mukundana ibi tugiye kukugezaho.

1.Ikiganiro cya mbere muba mugomba kugirana hagati yanyu ni ikijyanye n’uburyo mushaka gukundana mwembi.

Birashoboka ko mushaka gukundana ariko ntabwo mwigeze muganira bihagije. 

2.Baza uwo mushaka kubana uti: ”Eseurifuza urukundo rushikamye?”, wongere uti: ”Ese washobora kwiyegurira urukundo?”. Iki kiganiro kizagufasha kugira umutekano binyuze mu bisubizo wahawe n’uwo wihebeye.

3.Ikindi kintu abakundana baba bagomba kuganiraho ni ‘amakimbirane’. Amakimbirane aba agomba kuganirwaho cyane kandi buri munsi. Biba byiza iyo mufashe umwanya mukaganira, mukibaza muti :”Ese tuzajya dukemura amakimbirane hagati yacu gute”. 

4.Ese urukundo rwanyu murutwara mute mutabazanyije. Ese ni gute musabana imbabazi? Ese ahari uwakosheje amenya ko yakosheje? Iki kiganiro aba ari ingenzi cyane hagati yanyu.

5.Ikiganiro kigendanye n’uburyo muzajya mukora imibonano mpuzabitsina ni ingenzi cyane. Hagati yanyu mukeneye kumenya neza uburyo muzajya mukora imibonano mpuzabitsina. Muganire mwembi mumenye uburyo bizajya bigenda. Ese ni kangahe ku munsi, mu cyumweru mu kwezi muzajya mubikora?.

6.Ese murashaka kuzagira abana?

Murashaka umubare w’abana bangahe? Ibi byose ni ingenzi cyane. Murasabwa kuganira cyane kuri iki kintu.

7.Mukwiriye kuganira ku bijyanye n’amafaranga muzajya mubona n’uburyo muzajya muyakoresha. Urukundo rwanyu ruzagenda neza mu gihe mwafashe umwanya mukaganira ku mafaranga yanyu. Ntabwo mukwiriye guhishanya ibyo mukoresha amafaranga yanyu.

Muri make ibyo abakundana bakwiriye kuganiraho ni byinshi ahari nawe hari ibindi uzi. Gerageza gushaka uko wajya uvugana n’uwo mukundana cyangwa mwashakanye, urukundo rwanyu rusugire, mutunge mutunganirwe.

Ivomo: Opera News

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.