Dore ibintu byiza n’ ibibi cyane by’ uburyo abantu turyamamo ndetse n’ uburyo bwiza wagakwiriye kuryamamo ubundi ukamera neza.

Buriya ibintu bijyanye no kuryama usanga abantu benshi batabivugwaho rumwe , bamwe bakavuga ko bimwe abandi ibindi ku byerekeranye n’ uburyo bwoza nwo kuryamamo.Mu kuryama usanga bamwe baryama bubitse inda abandi bakaryama bagaramye naho abandi (ari nabo benshi) bakaryamira urubavu, rwaba urw’iburyo cyangwa se ibumoso.

Nyamara hari gihe ubyuka ubabara ibikanu, warwaye urukebu se, wagugaraye mu nda cyangwa umeze nk’uwarwaye ibinya, nuko bikavugwa ko byatewe nuko waryamye nabi.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe buri buryo bwo turyamamo duhereye ku buryo bwiza cyane tuze kugera ku bubi cyane wari ukwiriye no kwirinda nubwo buri buryo bwose bugira ibyiza byabyo n’ibibi byabwo.

  1. Kubika inda

Kuryama wubitse inda ntabwo ari byiza n’agato kuko hari byinshi bibangamira ku buzima bwawe ndetse bikaba byakugiraho n’ingaruka nyinshi zitandukanye, ariko bikaba bifasha abantu bakunze kugona iyo baryamye kuko iyo uryamye wubitse inda kugona biragabanuka.Kuryama wubitse inda muri rusange ntabwo ari byiza kuko bishobora kugutera kuribwa umugongo n’ibikanu, gutuma umukobwa cyangwa umugore amabere ye aab, iminkanyari mu maso, umugore utwite abujijwe kuryama yubitse inda ndetse n’abantu batandukanye barwaye umugongo ntibemerewe kuryama bubitse inda.

Akenshi iyo uryamye wubitse inda bibangamira urutirigongo bikaremerera ingingo n’imikaya bikaba byabyara ibinya no kuribwa, Kuko akenshi usanga iyo wubitse inda uba ureba ku ruhande, binaniza ijosi cyane kuko uba umeze nk’uwahindukiye.Niba uhisemo kuryama wubitse inda, bikore ku buryo uryama utareba ku ruhande ahubwo ureba hasi cyangwa usa n’ureba imbere, nibyo bitananiza ijosi ugereranyije no kuba ureba ku ruhande.

  1. Kuryamira urubavu

Kuryama uryamiye urubavu nibyiza cyane kuko birinda kubabara ibikanu n’umugongo, ndetse bikanarinda kuba wagira ikirungurira, ntabwo ushobora gupfa kugona uryamye ndetse ni bwo buryo bwiza bwo kuryama ku bagore batwite.Kuryama uryamiye urubavu bifasha urutirigongo, ndetse bugafasha cyane abantu bakunda kurwara ikirungurira. Gusa hari ibibi byo kuryama uryamiye urubavu kuko bibangamira amabere ku bagore n’abakobwa ndetse n’uruhu rw’igice ukunda kuryamira.

Gusa nanone wibukeko umusaya uba waryamiye ariwo ugira iminkanyari cyane ndetse akenshi ubyuka hishushanyijeho ibyo waryamiye kandi  nanone amabere aba ameze nk’ari gutendera bituma arushaho kugwa ndetse ibiyakomeza bigacika intege.

Kuryama uryamiye urubavu nibwo buryo abantu benshi bakunze kuryamamo keretse abantu bashobora bafite uburwayi budasanzwe butuma bataryama baryamiye imbavu.Ku bagore batwite nibyiza ko bajya baryama baryamiye uruhande rw’ibumoso kurenza urw’iburyo kuko birafasha cyane, bitewe n’ibihe baba barimo.

  1. Kuryama ugaramye

Kuryama ugaramye nibyiza cyane kuko birinda umuntu kurwara ibikanu, ku bantu barwara ikirungurira birafasha cyane kuko biragabanuka ikindi kandi ku bagore cyangwa abakobwa ntacyo byangiza ku mabere yabo kuko nta kiba kiyabyiga. Gusa nanone bishobora gutuma ugona cyane mu gihe uryamye usinziriye.Nibyo koko kuryama ugaramye ni uburyo bwiza kuko bifasha umutwe, ijosi n’urutirigongo kutagira ikibazo. Kandi bitewe nuko uba wiseguye umutwe bituma igifu kiba kiri munsi y’umuhogo bityo aside ntibe yabona uburyo izamuka ngo ugire ikirungurira.

Si ibyo gusa kuko nta nubwo wagira iminkanyari kuko nta kiba gitsikamiye mu maso. Kandi amabere uko yaba angina kose ntabangamirwa ahubwo abona uko yisanzura.Gusa ugomba kumenya ko mu gihe uryamye ugaramye ushobora kugona cyaneniyo mpamvu usabwa kwisegura umusego utuma umutwe utaba wunamye cyane ku buryo byabuza umwuka kwinjira neza ahubwo ukaba umusego utuma wumva umutwe n’ibikanu biseguye neza.

  1. Kuryama wihinnye cyane

Kuryama umuntu yihinnye cyane ntabwo ari uburyo bwiza , ibyiza nuko twakugira inama yo kutaryama kuriya wihinnye cyane gusa bitavuze ko hari abo bibera byiza cyane. Kuryama wihinnye cyane bifasha abantu basanzwe bagona cyane kuba batagona ndetse ubu buryo buba bwiza ku bagore batwite.

Gusa nanone iyo uryamye wihinnye cyane bishobora gutuma ubabara umugongo, kubabara ibikanu, ushobora kurwara urukebu kubera kuryama wihinnye cyane ndetse ku bagore amabere ashobora kugwa cyane.Kuryama wihinnye cyane ni uburyo amavi aba ahinnye cyane ndetse n’umugongo wawuhese cyane, bigatuma iyo ubyutse usanga urimo kuribwa umugongo ndetse ukumva n’amavi yawe akurya.

Kuryama wihinnye cyane ntabwo biba byiza cyane kuko uzana iminkanyari mu maso yawe , ku bagore n’abakobwa amabere yabo akagwa hakiri kare ndetse ukaba wahetama umugongo ku bantu barebare cyane. Niba ukunze kuryama wihinnye cyane gerageza kubigabanya, kandi ukoreshe umusego usigasira intugu zawe ndetse n’umutwe.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.