Ese akako mwari mu kazi? Ibimenyetso byakugaragariza ko urimo kuvomera mu kiva.

Kugira ngo dutangire iyi nkuru reka mbanze mbibarize ikibazo kigira giti, ese waba warakundanye n’ umukobwa cyangwa umuhungu ukabona urukundo rwanyu rurimo kuyoyoka gahoro gahoro?

Iyo uri mu rukundo rero  nawe urabibona cyangwa n’ abandi nabo bakabikubwira barimo inshuti zawe cyangwa n’ abavandimwe bawe.

Gusa iyo wamaze kumenya ko mushobora kuba mugiye gutandukana ni na bwo ubasha kumenya icyo gukora ukazahura urugo rwawe kuko gutandukana n’uwo mwashakanye muhanye gatanya ni kimwe mu bintu bigora.

Ese ni ibihe bimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu ruri mu marembera.

1. Muhora mu ntambara n’intonganya zituma muhora mushotorana ku buryo nta munsi ushira utarize cyangwa ngo utabaze inshuti n’abavandimwe.

2.Guhora mucecetse: Guhora mucecetse ntawuvuga, nabyo biri mu bituma urugo rwanyu rusenyuka. Nubona iki kimenyetso bitume ushaka uko ubigenza uzahure, urugo rwawe.

3.Mwatereye iyo: Urugo rwanyu mwarutereye iyo ntabwo mukirwitaho. Nta mpano muhana, nta magambo meza.

4.Ibyerekeye ejo hazaza hawe, ntacyo bibwiye uwo mwashakanye.Muri make ibyerekeye ejo hazaza hawe ni wowe ubyimenyera. Iki na cyo ni ikimenyetso kizakwereka ko uri wenyine.

 Dutegura iyi nkuru twifashishije urubuga rwa Yourtango.

Related posts

Ingeso abasore benshi bazira iyo bari mu rukundo

Ibintu abakobwa na bagore banga urunuka

Inzira 12 ziryoshye wakoresha ukereka urukundo uwagutwaye umutima