Perezida Kagame yagaragaje Latvia nk’umufatanyabikorwa mwiza kandi ufite ibyo ahuriyeho n’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Repubulika ya Latvia bifite byinshi bihuriyeho birimo n’ubushake bwo gufatanya mu ngeri zitandukanye by’umwihariko amahoro n’umutekano n’iterambere rirambye.

Ni ibikubiye mu ijambo Umukuru w’Igihugu yatangiye mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Latvia, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yakomereje uruzinduko rw’iminsi itatu.

Muri iki kiganiro cyabereye mu murwa mukuru, Riga wa Latvia; Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Latvia Edgars Rinkēvičs, yagaragaje ko intego nyamukuru y’uruzinduko rw’iminsi itatu akomereje muri iki gihugu, ari ukuvumbura amahirwe mashya y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, aganisha ku majyambere y’abaturage babyo.

Ati “Intego nyamkuru y’uru ruzinduko ni ukuvumbura amahirwe mashya y’inyungu zihuriweho n’abaturage bacu; ndetse yatangiye gutera imbere cyane mu gisata cy’ubuhinzi n’Ubworozi. Ikindi kintu kiduhuza na Latvia ni imyumvire duhuriyeho y’uko tutagikora ubucuruzi nk’uko byari bisanzwe, ahubwo tugakenera uburyo bumwe bukubiyemo ibintu byinshi bijyanye n’intego zireba abantu bose nta gusumbanya. Dukeneye kandi gushyira imbere inzego z’iterambere zirimo ikoranabuhanga mu itumanaho”.

Umukuru w’Igihugu wari umaze kugaragaza bimwe byagezweho binyuze mu bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, yashimangiye ko u Rwanda na Repubulika ya Latvia bifite byinshi bihuriyeho birimo n’ubushake bwo gufatanya mu ngeri zitandukanye by’umwihariko amahoro n’umutekano n’iterambere rirambye.

Ati “Nyakubahwa Perezida [Edgars Rinkēvičs] ndashima imbaraga mwashyize mu kuzana udushya mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima; bikatubera twese urugero rwo gukurikiza. Mu Rwanda na twe twatangije uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zose z’abataruge ndetse ubu u Rwanda na Latvia bifite ubushake bwo gufatanya mu bintu bitandukanye by’umwihariko amahoro n’umutekano n’iterambere rirambye. Mu by’ukuri icyo dushyize imbere ni ugutahiriza umugozi umwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byacu by’ihariye.”

Iki kiganiro Abakuru b’Ibibugu byombi bagiranye n’Abanyamakuru, cyaje gikurikiye ibiganiro byagiranye mu muhezo, banitabirira ibiganiro byahuje amatsinda y’abayobozi batandukanye muri ibi bihugu byombi, aho yanabonanye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Daiga Mieriņa na Minisitiri w’Intebe wa Latvia, Evika Siliņa.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, kandi basuye Urwibutso ruri mu Murwa Mukuru wa Latvia, Riga, ahashyinguye abasirikare bishwe mu rugamba rwo gushaka ubwigenge bw’iki gihugu mu (1918–1920), banarushyiraho indabo mu kubunamira.

Aba bakuru b’ibihugu byombi kandi bunamiye ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye mu bihugu byo mu gace ka Balitika, ruba n’urwa mbere Umuperezida wo muri Afurika agiriye muri Latvia.

Umubano w’u Rwanda na Latvia washinze imizi kuva muri Mata muri 2007, ukomeza muri 2022 ubwo rwoherezaga Ambasaderi warwo muri iki gihugu.

Aba bakuru b’ibihugu byombi kandi bunamiye ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Kagame na Mugenzi we Edgars
Basuye ahashyinguye abasirikare bishwe mu rugamba rwo gushaka ubwigenge bw’iki gihugu mu (1918–1920)

Related posts

Hari umuyobozi wo mu karere ka Ruhango ufungiwe mu nzererezi

Benshi bagize ubwoba, icyateye umugabo kwicwa n’ inyama cyatangaje benshi

“Uko twivanye mu mateka mabi byaduhaye ubudasa”-Perezida Paul Kagame