Eric Nshimiyimana utoza Amavubi U-20 afite icyizere cyo gukina Igikombe cya Afurika nubwo batatangiye neza CECAFA

Eric Nshimiyimana utoza Amavubi U-20 afite icyizere cyo gukina Igikombe cya Afurika nubwo batatangiye neza CECAFA

Nyuma y’umukino wa mbere wa CECAFA ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 20 yatsinzwemo na Sudan igitego 1-0, umutoza Eric Nshimiyimana yatangaje ko hakiri icyizere cyo kwitwara neza mu mikino isigaye.

Kuri uyu wa Kabiri, kuri Stade ya Azam Complex [Stadium] habereye umukino wo mu itsinda rya mbere wahuje Amavubi na Sudan.

Uyu wari wo mukino wa mbere abasore b’Umutoza Eric Nshimiyimana bari bakinnye, mu gihe Sudan yo yakinaga umukino wa kabiri nyuma y’uwo batsinze Djibouti ibitego 3-1.

Sudan yitwaye neza muri uyu mukino, ntiyatinze kureba mu izamu ry’u Rwanda. Ku munota wa gatanu w’umukino ni bwo abasore b’Amavubi bakoze amakosa mu guhererekanya umupira, Abanya-Sudan barawubatwara, maze Monzer Abdo Khamies wari inyuma cyane y’urubuga rw’amahina atera ishoti mu izamu, Ruhamyankiko Yvan wasaga nk’uwigiye imbere ntiyamenya uko bigenze, biba 1-0.

Amakipe yombi yagerageje kurema uburyo bw’ibitego, ariko Sudan ikomeza kubyitwaramo kigabo, iminota 90 y’umukino irangira bacyuye amanota atatu yiyongera ku yo bakoreye mu mpera z’icyumweru dusoje.

Nyuma y’umukino, umutoza Eric Nshimiyimana yatangarije Azam TV ko Sudan ari ikipe ikomeye bityo ko kubatsinda ari ibisanzwe.

Icyakora, yavuze ko abahungu be bagerageje gukina neza n’ubwo bakoze amakosa yabyaye igitego, ntibanabashe kugombora.

Ati “Twinjijwe igitego kubera ikosa kandi ntitwabyaje umusaruro amahirwe twabonye. Ariko, tuzitwara neza mu mikino yo mu itsinda isigaye.”

Mu mikino imaze gukinwa mu itsinda A, ku wa Gatandatu Kenya yatsinze Tanzania ibitego 2-1, mu gihe Sudan U20 yatsinze Djibouti U20 ibitego 3-1.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, Tanzania iri mu rugo yanyagiye Djibouti ibitego 7-0.

Sudan ni yo iyoboye iri tsinda rya mbere n’amanota atandatu mu mikino ibiri, igakurikirwa na Kenya ndetse na Tanzania zifite amanota atatu buri imwe, naho u Rwanda na Djibouti bikaba ibya nyuma ku rutonde.

Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira, ubwo azaba atana mu mitwe na Kenya, saa Cyenda. Aba basore bazakurikizaho Tanzania tariki 13, mbere yo gusoreza ku gihugu cya Djibouti tariki 15 Ukwakira, aho ikipe izitwara neza izahita ibona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 muri iki cyiciro.

U Rwanda rwatangiye CECAFA rutsindwa na Sudan
Eric Nshimiyimana utoza Amavubi U-20 afite icyizere cyo gukina Igikombe cya Afurika nubwo batatangiye neza CECAFA
U Rwanda rurasubira mu kibuga rukina na Kenya

Related posts

Bayobowe n’ufite imyaka 15! Abakinnyi 10 bakiri bato batanga icyizere muri Shampiyona y’u Rwanda 2024/2025

Mutsinzi, Nshuti, Imanishimwe, Gueulette na Kwizera bageze mu myitozo y’Amavubi yitegura Ibitarangwe bya Bénin [AMAFOTO]

Hazubahirizwa ubusabe bwande? Hamenyekanye igihe cy’umwanzuro ndakuka ku mukino wa Rayon Sports na APR FC