Bayobowe n’ufite imyaka 15! Abakinnyi 10 bakiri bato batanga icyizere muri Shampiyona y’u Rwanda 2024/2025

Kabano Cèdric [ibumoso], Iradukunda Elie Tatou [hagati] na Okoce bari mu bakinnyi bakiri bato bo guhanga amaso

Rutahizamu wa Gasogi United, Kabano Cédric w’imyaka 15 n’iminsi 308 ayoboye abakinnyi bakiri bato bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu gihe Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi ukiri muto waranze umwaka w’imikino ushize aza ku mwanya wa Cyenda.

Ni ibintu bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda ko abakinnyi bakiri bato bagira amahirwe yo gukina muri Shampiyona y’Igihugu bitewe n’imyubakire ya Ruhago Nyarwanda.

Ibi biratanga icyizere cy’uko uyu mupira uri mu biganza byiza, kuko uri kwisanisha n’iyi Si y’umupira w’amaguru ugezweho aho usigaye ukinwa n’abato babiteguriwe mu buryo bwizwe neza.

Kimwe n’abandi bakinnyi bawutangiye bakiri bato nka zahabu y’i Catalunya, Lamine Yamal Nasraoui Ebana; inyenyeri y’i Paris, Warren Zaïre-Emery; uwo batazira “Pelé wihinduranyije”, Endrick Felipe n’abandi, Rutahizamu wa Gasogi United, Kabano Cédric w’imyaka 15 n’iminsi 308 yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu yaturutse mu ikipe y’ingimbi ya Gasogi United yatwaye Igikombe cya Shampiyona yo muri icyo cyiciro muri 2023/2024 ahembwa kuzamurwa mu ikipe nkuru, akaba ari na we uyobowe urutonde rw’abakinnyi bakiri bato bakina iyi Shampiyona.

Uretse Kabano, hari na bagenzi batangiye gukina iyi Shampiyona ku myaka mike ndetse babyitwayemo neza na bo bagaraga kuri uyu rutonde.

Kuva mu Ukwakira 2023 ubwo Niyonkuru Pascal w’imyaka 17 [icyo gihe] yakinaga umukino we wa mbere ubwo Ikipe ye ya AS Kigali yari yasuye Musanze FC kuri Stade Régionale yiswe Ubworoherane asimbuye Yves Kimenyi wari umaze kuvunika bikomeye, yakomeje kwigaragaza neza.

Uretse igihagararo cye kimufasha guhagarara mu biti by’izamu neza, Pascal yungirije abanyezamu babiri beza bagizwe na Hakizimana Adolphe na Cyuzuzo Aimé Gaël basanzwe bafite inararibonye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda; ikintu bamusangiza.

Undi mukinnyi ukiri muto utanga icyizere, ni Iradukunda Elie Tatou ukinira Mukura Victory Sports et Loisirs. Usibye kuba yarigeze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Tatou ni we wagizwe umukinnyi mwiza ukiri muto waranze umwaka wa 2023/2025 mu bihembo byatanzwe na Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games.

Uretse Kabano Cédric wa Gasogi United uyoboye urutonde n’imyaka 15 n’iminsi 308, harimo Iradukunda Luc wa Kiyovu Sports w’imyaka 16 n’iminsi 198. Hari kandi Ndaruhuye David ukinira Marines FC akaba afite imyaka 17 n’iminsi 150; Kwizera Pacifique wa Vision FC ufite imyaka 17 n’iminsi 195 ku mwanya wa kane ndetse na Okoce David ukinira Gorilla FC w’imyaka 17 n’iminsi 229 akaba aza ku mwanya wa gatanu.

Ntwali Anselme ukinira Gorilla FC aza ku mwanya wa gatandatu n’imyaka 17 n’iminsi 281; Mugisha Andrew wa Muhazi United ku mwanya wa karindwi n’imyaka 17 n’iminsi 332; Umunyezamu wa AS Kigali, Niyonkuru Pascal ku mwanya wa munani aho imyaka 18 n’iminsi ine. Umukinnyi wa Mukura VS, Iradukunda Elie Tatou ufite imyaka 18 n’iminsi itandatu mu gihe Umukinnyi wa Kiyovu Sports, Ishimwe Régis w’imyaka 18 n’iminsi 281 ari we usoza uru utonde ku mwanya wa 10.

Kabano Cèdric [ibumoso], Iradukunda Elie Tatou [hagati] na Okoce David bari mu bakinnyi bakiri bato bo guhanga amaso
Urutonde rw’abakinnyi bato muri Shampiyona y’u Rwanda [wongereyeho umunsi umwe kuva none] muri 2024/2025

Iradukunda Elie Tatou w’imyaka 18 aherutse guhembwa nk’umukinnyi muto waranze Shampiyona y’u Rwanda 2023/2024
Niyonkuru Pascal umukino wa mbere muri Shampiyona yawukiniye kuri Stade Ubworogerane, i Musanze
Niyonkuru Pascal [uri hagati] yungirije Adolphe na Aimé Gaël muri AS Kigali
Okoce David ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda