Tshisekedi Abasirikare bamurinda bamusabye ko yabaha intwaro ubundi bakaza mu Rwanda kurangiza intambara.

Abasirikare barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa , abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda uyu mukuru w’ Igihugu bamusabye ko yabaha intwaro ubundi bakaza mu Rwanda kurangiza intambara.

Ibi aba basirikare babitangaje nyuma yuko bari mu mihanda ya Kinshasa , mu ngendo abanye_ Congo muri iyi minsi bari gukora mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye ingabo zabo ziri ku rugamba zihanganye n’ umutwe wa M23.

Uyu mutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye Umujyi wa Bunagana bashinja Ingabo z’ u Rwanda kuwuha ubufasha , ibirego rumaze igihe kirekire ruvuga ko ari ibinyoma.

Mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nko nkoranyambaga, bariya basirikare bagaragara bakorera akarasisi mu mihanda ya Kinshasa bambaye ingofero zitukura banafite imbunda mu ntoki.

Mu ndirimbo baririmbaga bumvikana basaba Perezida Félix Tshisekedi kubaha intwaro ubundi bakaza mu Rwanda kwica abaturage barwo. Bari: “Fatshi duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda kurangizanya na bo. Duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda tubice, hanyuma turangize intambara.”

Ubusabe bw’aba basirikare kuri Tshisekedi buje bukurikira igitutu uyu mukuru w’igihugu akomeje kotswa asabwa gutangaza intambara ku Rwanda.

Ishyaka UNC rya Vital Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’ibiro bye na ryo riherutse kumusaba ko atangije intambara ku Rwanda.

Ni Tshisekedi ubwe na we wigeze gushinja u Rwanda gufasha M23 byeruye, avuga ko kuba igihugu cye gishyize imbere inzira yo gushaka amahoro bitavuze ko ari icy’intege nke.

Abanye-Congo kandi bakomeje kugaragaza ko bashaka kwinjira mu ntambara n’u Rwanda nyuma y’imvugo zuje urwango zikomeje gututumba basaba ko abo bakekaho kugira inkomoko mu Rwanda bakwicwa. Hagati aho imiryango itandukanye irimo n’uw’Abibumbye ikomeje kwamagana izi mvugo ivuga ko zishobora guhembera Jenoside.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.