Dore ibintu bitanu byigenzi byerekana umubano mwiza mu bakundana.

Iyo abantu bakundana ikimenyetso cya Mbere kizabikubwira ni uko uzasanga bafitanye umubano mwiza , bishimiye buri wese abonamo mugenzi we isoko y’ akanyamuneza.

Uyu munsi rero twaguteguriye ibimenyetso byerekana umubano mwiza hagati y’ abakundana nk’ uko inzobere mu bijyanye n’ urukundo n’ imibanire Mary Jo Rapini yabisangije abantu.

1.Abakundana ntibabangamirana:Iyo ufite umubano mwiza ushobora kuba inyangamugayo no gukorera mu mucyo hamwe n’umutima wawe. Umukunzi wawe ntakwiriye kugira impungenge z’ibyo ukora,muba mukwiye kwizerana.

2.Umukunzi wawe ashyigikira iterambere ryanyu bwite: Mu mibanire myiza, umukunzi wawe agutera inkunga yo gutera imbere. Niba atabangamiwe n’akazi kawe cyangwa guhangayikishwa no kwibanza ngo ni nde winjiza amafaranga menshi. Arakwizera kandi akagutera inkunga yo kugera ku ntego zawe neza.

3.Ushobora kutemeranya n’umukunzi wawe: Amakimbirane cyangwa kutumva ibintu kimwe ni igice cy’imibanire myiza, ntukwiye guhangayikishwa nuko umukunzi wawe yagutererana cyangwa yakwihorera niba uri inyangamugayo.Kabone ni yo mwaba mutavuga rumwe mukwiye kubiganiraho aho gutinda mu mpaka.

4.Umukunzi wawe aha uburemere ibyifuzo byawe:Umukunzi wawe agutega amatwi kandi akumva ibitekerezo byawe, ibi bigaragaza umubano mwiza .Umubano mwiza usaba ko abakundana bombi bubahana bakanahana agaciro.

5.Umukunzi wawe agira uruhare mu byifuzo byawe:Mugenzi wawe akwiye gushyigikira ibyifuzo byawe, kugira ngo habeho umubano mwiza mu bakundana, buri umwe aharanira guteza imbere inyungu z’urukundo.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.