DR Congo: Abahunze imirwano ya M23 batangiye gupfa bazize inzara, inkuru irambuye

Abasivili babiri (2) bavanywe mu byabo n’ intambara yabaye hagati y’ inyeshyamba za M23 n’ ingabo za Congo FARDC mu Karere ka Rutshuru na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru , bazize inzara mu nkambi ya Kanyaruchinya mu birometero bike uvuye mu burasirazuba bwa DRC umujyi wa Goma.

Imiryango itegemiye kuri leta mu Karere ka Nyiragongo , ibinyujije kuri Boshi Ndacho Erick , yatangaje ko bakoresheje uburyo bwose bafite kugira ngo bumvishe guverinoma gufasha abaturage mu nkambi , ariko ibyo ntibyakozwe , yemera ko impfu zavuzwe mu nkambi zatewe ninzara nk’ uko Radio y’ Abafaransa (rfi) yabitangaje.

OCHA ibinyujije ku muyobozi mukuru wa DRC , Joseph Ingaje , yatangaje ko iki kigo cyatanze ubufashe , ariko akemera ko bakeneye amafaranga menshi yo gufasha kubona uburyo n’ amazi menshi.

Mu kwezi gushize abasivili barenga 2.700 bahunze ingo zabo muri DRC , biturutse ku mirwano yabaye hagati y’ inyeshyamba za M23 n’ ingabo za FRDC mu bufasurazuba bwa DRC.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro