Dore urutonde rw’ amazina 20 wa kwita umukunzi wawe akanezerwa muri iki gitondo

 

 

Ni byiza kwita umugabo wawe amazina y’urukundo kuko yongera ibyiyumviro by’urukundo bikanatuma murushaho kwiyumvanamo.Ukuyemo amazina amenyerewe nka Baby, Sweetie, Honey n’andi abantu bakunze kwitana hari n’andi mazina y’urukundo wakwita umugabo wawe akishima.

1. AMORE MIO: Iri ni izina rikomoka mu rurimi rw’Igitariyani risobanura ‘mukunzi wanjye’.

2. MI AMOR: Iri zina naryo rikomoka mu rurimi rw’iki Espanyoro risobanura ‘mukunzi wanjye’

3. CHARMING: Iri ni izina ushobora kwita umugabo wawe igihe ubona anyura umutima wawe ku rwego rukomeye kuko ubusanzwe iri jambo risobanura ikintu cyangwa umuntu utangaje.

4. HONEY BUN: Hari uburyo uba mu rukundo ukumva ruraryohereye bitewe n’amarangamutima yawe. Iri zina ushobora kuryita umugabo wawe igihe wumva urukundo rwawe nawe rukuryoheye.

5. TIGER: Ubusanzwe muziko urusamagwe ari inyamanswa ikaze, igihe rero umugabo wawe ubona akora akazi ke ko mu buriri neza uba wumva ari intwari yawe iri ni izina ryiza ryo kumwita.

6. ROMEO: Ujya wumva inkuru ya Romeo na Juliet; niba wumva ufite umugabo w’igikundiro ushobora kumwita iri zina nawe akishima kuko aba yumva ko uzirikana urwo agukunda.

7. SOULMATE: Iri jambo ubusanzwe risobanura ikintu cyangwa umuntu ukunyura cyangwa ukugera ku mutima. Niba wumva muhuje imitima yanyu itekanye ku bwo kumenyana wamwita iri zina kugira ngo umuhamirize ko yakugeze kunyota.

8. ADORABLE: Iyo wumva umugabo wawe akunyuze kandi akunejeje nibwo ushobora gukoresha iri zina ukamwereka uburyo ubiha agaciro.

9. SEXY: Umugabo wese akunda kumva abwirwa ko agaragara neza. Ibi bishobora kuzamura umunezero we n’uburyo yigirira icyizere.

10. BEAR: Niba ufite umukunzi ukwitaho by’ukuri kandi ugukunda by’ukuri iri zina ryamushimisha.

11. SUGAR: Isukari ubusanzwe iraryohera. Niba umugabo wawe agukunda bikunyuze kandi akaba arangwa n’urukundo ruhebuje iri zina warimuhamagara.

12. SUGAR LIPS: Ngira ngo uri kubona ijambo isukari n’iminwa. Niba bizu aguha wumva ikujyana aho abakundana bita muri paradizo wamwita iri zina nawe akanezerwa.

13. MY ONLY ONE: Igihe umugabo wawe wumva ariwe wenyine mu buzima bwawe ukamwita iri zina nawe azumva ko ari umwihariko.

14. MY SUNSHINE: Iri jambo ubusanzwe risobanura imirasire y’izuba. Niba umugabo wawe yaratumye ubona isi ibengerana kuri wowe ukibagirwa icyasaga n’umujwima cyose wamwita iri zina.

15. MY EVERYTHING: Ibi bisobanuye kuba ari buri kimwe cyose. Niba ubona ntacyo wakora ngo kigende neza atari mu buzima bwawe iri zina niryo rimubereye.

16. MY HERO: Ibi bisobanuye kuba ari intwari yawe. Niba ubona umugabo wawe ntacyo atagukorera ni intwari yawe. Iri zina ryamufasha kumva ko uha agaciro ibyo agukorera.

17. HANDSOME: Iri zina ubusanzwe rivuga umusore mwiza. Niba ubona ari mwiza akana ananyura umutima wawe haba mu mico no mu bindi urebaho bitewe n’uko ukunda iri zina kurimuhamagara byamushimisha.

18. MR GOOD LOOKING: Iri zina rishingiye ku ndoro y’umukunzi wawe. Niba ukunda indoro ye kuri mwita ni byiza cyane

19. DARLING: Iri risobanuye mukundwa. Ni izina rimaze igihe ariko rihorana umwimerere waryo.

20. MY LOVE: Rukundo rwange. Iri naryo ni izina rimaze igihe ariko ryiza kandi rizaorana umwimerere. Rikoreshwa igihe umukunda cyane.

Aya rero ni amwe mu mazina meza wakwita umukunzi wawe akanezerwa. Akenshi iyo uhamagaye umuntu izina aharanira kumenya ibisobanuro byaryo niyo mpamvu amenshi agaruka ku myitwarire y’uwo iryo zina rihamagawe. Iyo yumvise rihuza n’ibikorwa bye ushima arushaho kwiyumvamo urukundo no gukomeza agana imbere.

Src: Elcrema

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.