APR FC yatangiye kugura abakinnyi ku mifungo nka mukeba wayo

Inkuru yamaze kuba kimomo nuko ko APR FC yamaze kuzana abanyamahanga babiri ubu bakaba bari gukorana n’abandi imyitozo ishyorongi.

Aba bakinnyi babiri bataramenyekana amazina baje mw’igeragezwa,ibintu ubundi bitamenyerewe muri APR,amakuru ahari avuga ko abo bakinnyi baje muri APR nta yindi kipe bari bafite.

Amakuru dukura yabari hafi ya APR FC nuko abo bakinnyi bombi bakina hagati mukibuga,umwe akina afasha ba myugariro mu gihe undi akina inyuma yabataka,mu gihe muri APR hasanzwe abandi banyamahanga nka Taddeo Lwanga,Sharafeldin Shiboub na Nshimirimana Ismail ’Pitchou.

Abo banyamahanga amakuru ahari nuko bazajyana n’ikipe muri Mapinduzi cup batumiwemo muri Zanzibar bakareba urwego rwabo bakinnyi bakomoka muri
Cameroon.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda