Dore impamvu 6 ziri gutuma umukobwa mwakundanye ashobora kongera kukugarukira mu gihe mwashwanye, impamvu ya 3 n’ iya 4 ni izo kwitondera cyane

 

Kubona abantu bakundana bahagarika urukundo ni ibintu bibaho. cyera kabaye nka nyuma y’amezi n’amezi cyangwa iminsi myinshi ukabona umwe muri bo agerageje kugaruka ari nabwo umwe atangira kwibaza icyatumye bashwana kandi mbere barakundanaga, akibaza impamvu yatumye barekana ndetse bakemera guhagarika urukundo n’uwo bakundanaga kandi atarabyifuza.

Impamvu 6 zituma abo mwahoze mukundana bakomeza kugaruka

Gukunda akabariro cyane: Abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu bagaruka gukundana nabo bakundanaga, bakuruwe no kwikundira akabariro ku rwego rwo hejuru. Iyo bibutse uburyo abakunzi babo ukuntu bari beza mu gitanda cyangwa uburyo bahoraga babakemurira ibyifuzo byabo bijyanye no guhuza ibitsina igihe cyose babishatse, bityo bagahita bagaruka bihuta bizeye ko ibintu bizajya bigenda neza nk’uko byahoze, icyo mwamenya ni uko ikiba kibagaruye atari urukundo ahubwo ni ukuba imbata y’iakabariro.

Ishyari riteye ubwoba: Hari abantu bagira ishyari rikabije ku buryo badashobora kukubona uri kumwe n’undi muntu nubwo muba mwarashwanye bwose, bityo bakagaruka ndetse bakagerageza kukwigarurira ukaba utabava mu nzara. Aha itonde kuko si urukundo ahubwo ni icyavuye mu kukubonana n’undi muntu cyangwa umukunzi mushya. Nanone hariho igihe abo mwakundanaga bagaruka kugira ngo basenye ibyo umaze kugeraho, nk’igihe babonye wishimanye n’uwo mukundana, kuri bo iyo batishimye nawe ntibashaka ko wishima.

Ubwigunge: Bivugwa ko ubwigunge butuma abantu bagera aho batifuzaga, kuba abo mwakundanaga bashobora kugaruka bitewe nuko bari bonyine kandi bacyeneye uwo bagendana cg baganira birumvikana ko utaba ugiye kuba uwo gutemberana ahubwo bakumva wagaruka nanone mu buzima bwabo mukongera gukundana.

Kurya umutungo wawe: Muba mwarashwanye bakagusiga wenyine maze ukaba warabaye umuherwe wifashije kubijyanye n’amafaranga, hanyuma bitunguranye bakaza bitwaje urukundo ndetse bagashaka kugaruka mu buzima bwawe.Urukundo ntacyo rukora ku kugaruka kwabo ahubwo nukuza kunyunyuza ibyiza ugezeho ndetse ni ngufu wakoresheje ngo ubigereho.si abagabo bahura nicyo kibazo gusa kuko hari na bagore bahura nacyo.

Kudafata umwanzuro (guhubuka): Kudafata umwanzuro bibaho ku bantu kuko hari igihe baba batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo, bigatuma bisanga basubiranye nuwo bahoze bakunda kandi we atakibishaka cg yarabonye undi.

Baba bagarutse bya nyabyo: Iyi mpamvu ntabwo ikunze kubaho kuko ibaho gacye cyane nka 30% mu gihe bigaragaye ko igice kimwe cy’ abatandukanye kitashakaga ubutane bityo bakongera gukundana.gusa ku rundi ruhande biragoye ko abashwanye bakongera gukundana kuko baba batagifitanye ibyiyumvo by’urukundo.

Inama nuko igihe bikubayeho ugomba gushishoza neza ukareba ko uko kugaruka kwabo mwakundanye mutagikundana atari nka ya mpyisi yiyambitse uruhu rw’intama rwera kuko baba baje ku kwangiririza ubuzima ndetse no kukubuza amahoro wari wifitiye bitewe n’inyugu zabo bwite Atari urukundo rubibateye.

Src:www.Elcrema.com

 

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.