Ese imbuga nkoranyambaga ni zo zerekana urukundo rukomeye?

Mu gihe isi igeze ku muvuduko udasanzwe w’ikoranabuhanga, abantu benshi bamaze kumenyera kubaho babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Iyo umuntu akundanye n’undi, ntibitangaje ko bifuzwa guhita babigaragaza kuri Instagram, Facebook cyangwa WhatsApp. Ariko se, urukundo nyarwo rugomba kwemezwa n’imbuga nkoranyambaga?

1. Kwemeza Isi n’uwo mukundana

Abantu benshi bumva batuje iyo bageze ku rwego rwo gushyira amafoto y’uwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga, kuko babifata nk’igitangaza. Biba nk’aho bashaka kuvuga bati: “Ndakundwa, ndi mu rukundo.” Ibi bishobora kuba ari uburyo bwo gushimangira ko urukundo rwabo rufite ireme.

2. Igitutu cy’Isi igezweho

Hari abashobora kwishyira mu gihirahiro iyo umukunzi wabo atigeze abashyira ku mbuga nkoranyambaga. Bibaza impamvu yabyo, bamwe bakumva ko bibaye ibanga bishobora kuba ikimenyetso ko atabafata nk’ab’ingenzi. Ibi bitera igitutu bamwe bigatuma batangira gushyira hanze urukundo rwabo, nubwo batari babyiteguye.

3. Gushimwa no kwiyubakira icyizere

Iyo abantu bashyize ifoto z’abakunzi babo, maze bagatangira kubona comments na likes nyinshi, bifasha benshi kumva ko bafite agaciro. Bihesha umuntu ikizere no kwishimira ko ahabwa urukundo n’undi.

4. Kurinda umukunzi wawe

Hari abumva ko gushyira ku mugaragaro uwo bakundana bishobora kumurinda abashaka kumwiyegereza. Ibi bituma urukundo rwabo rwubakwa mu mucyo no kurinda “competition” itari ngombwa.

5. Ishyari, kwikoma abandi, no kwerekana ko ufite ugukunda

Ibi biza ku isonga cyane mu rubyiruko. Hari abashaka kwerekana ko babayeho neza, ko bafite umuntu ubakunda. Bafata amafoto y’urukundo, amagambo aryohereye, amagambo ateye agahinda… byose bigamije kwereka abo mu bindi bihe (nka ex) ko ubu babonye ibyiza kurusha ibyo bahoranye.

Ariko se, urukundo nyakuri rusigaye rubarwa mu mafoto?

Oya. Urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa, mu kubahana, mu gutega amatwi, mu gufatana urunana igihe cyose. Iyo urukundo rushingiye ku mbuga nkoranyambaga gusa, rushobora gucika vuba.

Hari n’abahitamo kurugira ibanga. Si uko batakundana, ahubwo ni uko bashyira imbere umutekano wabo, kwirinda amagambo y’abantu, cyangwa se bifuza kubaka urukundo rudashingiye ku maso ya rubanda.

Imbuga nkoranyambaga ni nziza mu gusangira ibyishimo, ariko si zo zemeza cyangwa zikubaka urukundo. Ibanga riri mu rukundo ni ukumva ko ibyo mukorera mu buzima busanzwe biruta ibyo mushyira hanze.

Related posts

Musore, itonde! Dore ibimenyetso byerekana ko umukobwa ashaka ko murya akantu

Ese ni gute wabyitwaramo ngo ubashe gukira ibikomere watewe n’ umukunzi wawe!

Urukumbuzi ruraryoha, ariko rushobora gutuma umuntu arira kandi rugasenya umutima : Dore impamvu nyinshi zibitera