Nigeria: Byatewe niki kugira ngo imfungwa zigera kuri 600 zitoroke gereza?

Ahagana ku isaa yine z’ ijoro zo ku wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022, nibwo humvikanye urusaku rw’ amasasu y’ inyeshyamba zigendera ku mahamwe ya Islam mu gihugu cya Nigeria , ubundi imfungwa zigera kuri 600 zose zihita zitoroka gereza ya Ubuja, nk’ uko byatangajwe na Minisiteri y’ Umutekano muri icyo gihugu.

Amakuru avuga ko izo Nyeshyamba buvugwa ko ari zo zatumye izo mfungwa zitoroka kuko zasenye urukuta rw’ igipangu cya Gereza , imfungwa zikabona uko zitoroka.

Leta y’ icyo gihugu yatangaje ko abasaga 300 batorotse bafashwe abandi bakigarura nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kubahiga. Izo nyeshymba bivugwa ko zasize zihitanye umurinzi umwe wa Gereza.

Mu gihe izo nyeshyamba zagabaga igitero kuri gereza , ni nacyo gihe abantu bitwaje intwaro bategega imodoka zishinzwe gutegura uruzinduko rwa Perezida Muhammadu Buhari mu Ntara ya Katsuna iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba.

Hashize iminsi muri iki gihugu imfungwa zitoroka gereza ku bwinshi nyuma y’ ibitero by’ inyeshyamba bigabwa kuri za gereza.

Africa News yatangaje ko guhera mu 2017 hamaze gutoroka imfungwa 4300. Mu mwaka wa 2021 wonyine , imfungwa 2500 zaratorotse.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.