Dore ibyo ugomba kumenya ku Gikakarubamba benshi ntabwo bakivugwaho rumwe , gusa abagabo barahiriwe

 

Igikakarubamba ni kimwe mu miti ivura indwara nyinshi kandi kiboneka mu bice byinshi bigize Isi,ndetse kigira uruhare mu gukiza indwara zitandukanye zifata umubiri kandi gifasha uruhu rwo ku mutwe.Iki gihingwa cyifashishijwe nk’umuti kuva mu myaka ya kera kugeza  n’ubu,ariko kigenda cyibagirana cyane bitewe n’uko abantu bakoresha imiti ya kizungu,ariko kandi Igikakarubamba gifasha umubiri kugira imikorere y’umubiri myiza.

 

 

Igikakarubamba ni umuti wakunze gukoreshwa n’abantu ba kera,cyane cyane iyo ku ruhu hazaga impinduka zidasanzwe zirimo kokera ukumva wakwishima cyangwa umeze nk’uwababutse,uduheri n’udusebe ndetse n’ibindi.

Iyo basigaga igikakarubamba ku ruhu rwabaye utyo,uruhu rwahitaga rukira n’agasebe kakuma byihuse.Mu buryo bwo gukura amabara ku ruhu aterwa n’ibiheri cyangwa ibisebe,igikakarubamba gikiza inkovu ndetse uruhu rugasubirana nka mbere kandi mu gihe gito iyo gikoreshejwe neza.Igikakarubamba gifasha uruhu rwo ku mutwe kumera neza,kirinda imvuvu ziza mu musatsi,kandi kigafasha umusatsi gukura neza,aho gupfuka.Igikakarubamba kivura indwara nyinshi zibasira uruhu.

Dore indwara igikakarubamba gikiza

1. Kuvura amenyo: dukunze kubona hari zimwe muri korogati zikorwa zirimo igikakarubamba zifasha abantu mu gusukura amenyo no kuvura indwara zifata amenyo.Ifu y’igikakarubamba ishyirwa ku buroso bw’amenyo maze ikifashishwa mu koza amenyo neza no kuvura udusebe twaza ku ishinya n’ahandi mu kanwa.

2. Kuvura ibisebe byo mu gifu: Mu gikakarubamba harimo polsacharides igira uruhare mu kuvura ibisebe byo mu gifu,kandi igafasha urwungano ngogozi gukora neza no gusohora imyanda yatinze mu mubiri.Bamwe bakunze kugira ikirungurira bitewe na Acide  iba yabaye  nyinshi mu gifu,ariko gukoresha umutobe wacyo ukiza iki kibazo nk’uko bitangazwa na Cleverlandclinic.org.

3.Uruhu rutoshye: iyo umuntu akura agenda ahinduka ku ruhu,ndetse akagaragaza gusaza,rimwe na rimwe gusaza bikihuta bitewe n’ibyo arya cyangwa yisiga.Kwisiga amavuta arimo igikakarubamba bifasha uruhu gutoha ndetse ntirwangirike byoroshye kubera ihinduka ry’ibihe n’ikirere.

4.Igikakarubamba kivura ibiheri biza mu maso:Igikakarubamba kirimo ibifasha umubiri mu kuwurinda microbe ndetse igafasha mu kurinda umubiri ibiheri. Kubera kirimo acide bita salicylic ituma ibiheri byuma cyangwa bikameneka kandi kigasigara kivura inkovu .

Umushongi w’igikakarubamba ukiza indwara y’Ise ikava ku ruhu,gikiza ibisebe biza mu mubiri bitagaragara,gifasha amaraso gutembera neza,gikiza imvuvu ziza mu musatsi,ndetse ni byiza kugishyira mu binyobwa nk’igikoma kuko ubukana bwacyo bugaragara,ariko ukirinda gukoresha cyinshi kuko nyatera gucibwamo.Gifite vitamini A ,C,E,B12 n’izindi.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.