Abafana ba Rayon Sports birashoboka cyane ko bazarebera umukino wayo na Al Hilal Benghazi kuri Televiziyo

Al Hilal Benghazi izakina na Rayon Sports mu mukino ubanza wa CAF confederation cup kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri yifuje ko umukino ubera mu muhezo.

Amakuru agera Kuri Kglnews aravuga ko iyi kipe ibyo yasabye ibyemererwa n’amategeko. Mu ibaruwa iyi kipe y’ I Benghazi yandikiye CAF yashyizemo ko impamvu nyamukuru yatumye isaba ko umukino wayo na Rayon Sports ukinwa nta mufana uhari ari uko ishaka guha icyubahiro abantu bahitanwe n’ibiza iwabo muri Libya.

Nubwo CAF itarasubiza ku kifuzo yagejejweho na Al Hilal Benghazi amahirwe menshi ni uko igisubizo kizaza cyemeza ko umukino uzaba nta bafana bahari.

Uyu mukino wagombaga kuba ku itariki 15 Nzeri birangira usubitswe biturutse ku bibazo by’Ibiza byibasiye i gihugu cya Libya.

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana