Dore ibyo ugomba ku menya ku ndirimbo ” Plus Doux( Chocolat)” ikomeje guca ibintu mu rubyiruko rwo mu Rwanda

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Kavange Sabin, ubarizwa mu Bufaransa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Plus Doux”.

Muri iyi ndirimbo nshya  ya Kavange uri mu bakomeje kwigarura imitima ya benshi mu Rwanda bitewe n’ubuhanga bwihariye mu nganzo ndetse n’ijwi ryihariye, agaruka ku magambo aryoshye buri wese mu bari mu rukundo yabwira umukunzi we.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na KGLNEWS yagarutse kuri ayo magambo  ati: ” Mu gihe ufite umukunzi wawe wumva ko umutima utatakaza, ntugahweme kumubwira  ijambo ndagukunda kuko ni ijambo rizana akanyamuneza ku mpande zombi. Niba ari mwiza, ntugahweme kumubwira ko uhora ubona ubwiza bwe burenze kandi ko umubiri we udakwiye kubura intoki zawe kuko habamo udukuruzi twongera ibyishimo muri couple[abakundana]!”

Twamubajije aho yakuye igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo  atubwira  ko yakigize nyuma yo kubona ubwiza bwa Pamela(umugore wa The Ben) ndetse n’ubwiza butangaje bw’abandi banyarwandakazi bitabira irushanwa ry’ubwiza rya “Miss Rwanda”. 

Yagize ati: ” Nayihimbye ngendeye kubo mbona mu buzima busanzwe, yaba abo mpura na bo cyangwa kuri social media[imbugankoranyambaga].”

“Imbarutso y’igitekerezo cyaje ahanini mbonye ubwiza bw’umukunzi wa The Ben(Pamela), ndeba abana bari muri Miss Rwanda, ndavuga nti: ‘ Genda Rwanda utatse abeza!’ Inganzo iza uko, gahoro gahoro nsoza nkoze indirimbo”.

Indirimbo Plus Doux(Chocolat) yakozwe mu buryo bw’amajwi na Gatsinda Jean Paul uzwi nka JayP, mu gihe amashusho yakozwe na Micomyiza Thierry uzwi nka Lenzi.

Muri iyi ndirimbo kandi hagaragaramo umukobwa w’umu-métisse witwa Meenlee Murat, ufite inkomoko yo mu birwa bya La Réunion(aho se avuka) ndetse n’ibirwa bya Mayotte(aho nyina avuka).

Mu zindi ndirimbo z’umuhanzi Kavange harimo nk’iyitwa ” Again” yakoranye na Rafiki Coga, iyitwa “Merci Maman” ndetse n’izindi nyinshi ziri kuri YouTube channel ye “Kavange Sabin”.

Reba hano iyi ndirimbo nshya ya Kavange Sabin

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga