Abanyeshuri biga muri kaminuza nkuru bafatiwe ibihano bikakaye kubera gukopera. Dore igihano bashyiriwe benshi barahita babicikaho

Mu gihugu cya Philippines haravugwa inkuru y’ uko iki gihugu cyafatiye ingamba zikomeye abanyeshuri biga muri kaminuza mu rwego rwo guhangana n’abakopera ibizamini hashyirwaho uburyo bwo kwabambika ingofero (Casque) abanyeshuri kugirango batabasha gukoperana.

Iyi nkuru yabaye kimomo nyuma yo kubona amafoto atangaje agaragaza abanyeshuri bo mu gihugu cya Philippines bambaye ingofero zibapfuka mu maso kugirango batabasha gukopera.

Umunyeshuri umwe yagaragaye yambaye ingofero nini cyane ipfutse mu maso ku buryo adashobora kubasha gukopera mugenzi we.

Iyi myanzuro ifashwe mu gihe hakunda kugaragara benshi mu banyeshuri bakopera bagenzi babo bityo bakabona amanota badakwiriye kubona ibyo bikarushaho kudindiza ireme ry’uburezi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro