Dore ibintu utagomba kwirengagiza mu rukundo benshi babifata nkaho byarusenya kandi ari ingenzi

 

Hari ibintu mu rukundo bifatwa nkaho ari bibi ndetse benshi banabyirinda nyamara ari byo by’ingenzi byanabafasha kurambana.Benshi mu bakundana baba barashyizeho ibintu bisa nk’amahame bazajya bakurikiza ariko kandi banafite bimwe mu byo bazajya birinda gukora bafata nkaho ari bibi bishobora kubatandukanya.Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rwerekanye ibintu 5 abakundana benshi birinda gukora nyamara ari byo by’ingenzi mu mubano wabo:

1.Kutandikirana igihe cyose: Abakundana usanga bahorana kuri telefone bandikirana ubutumwa bugufi. Ni byiza bituma mwumva ko buri umwe yitaye kuri mugenzi we ariko nanone bituma buri umwe abura umwanya wo gushyira umutima ku buzima bwe busanzwe ku buryo ashobora kurambirwa vuba.

2.Kuvuga ku bakunzi bawe ba mbere: Hari abavuga ko kuganiriza umukunzi wawe muri kumwe ku bakunzi bawe ba mbere ari kirazira, ariko ni byiza ko mugira igihe cyo kubwizanya ukuri kuko abo bakunzi bawe ba mbere hari uruhare baba baragize kugira ngo ube uwo uriwe.

3.Kurara ku buriri butandukanye: Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko iyo wowe n’umukunzi wawe muryama ku buriri butandukanye ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwanyu ruri habi. Ariko se mu gihe mwembi mwabiganiriyeho mugasanga ari bwo buryo bubabereye kuki mutabikora?. Kurara ku buriri bubiri mukundana ntabwo bikwiye gufatwa nka kirazira.

4.Kuvuga ku mafaranga: Hari abo uzumva bavuga ko igihe muri mu rukundo mudakwiye kuganira ku bibazo by’amafaranga. Ariko se ni gute mushobora gutegura gahunda yo kuzabana igihe kirekire mutavuze ku mafaranga? Ikibi ni ukuvuga ku mafaranga ugamije kwiyemera ku mukunzi wawe cyangwa ariyo umukurikiyeho utamufitiye urukundo nyarwo.

5.Gufata umwanya utari kumwe n’umukunzi wawe: Kuba mu rukundo ntabwo bisobanuye ko mugomba kuba muri kumwe igihe cyose. Ni byiza ko ufata igihe ukishimana n’abasore bagenzi bawe, cyangwa abakobwa bagenzi bawe. Ni byo muri abantu babiri ntabwo mugomba kuba kumwe amasaha 24 iminsi 7. Ibi bizabafasha kurushaho gukumburana ku buryo muzajya muhura mukumburanye.

 

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.