Batatu barimo umubyeyi wagiye kurega muri Perezidansi ko umwana we yimwe amahirwe yo kujya mu ishuri rya Bayern Munich mu Rwanda ari mu bafunzwe na RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batatu barimo Umukozi ushinzwe Irangamimerere, Umujyanama w’Ubuzima bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye n’umubyeyi w’umwana witwa Ishimwe Innocent washakaga kwinjira muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda Aba bose bakurikirwanyweho icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano n’ubufatanyacyaha ku guhimba iyo nyandiko igaragaza imyaka ya Ishimwe Innocent wari waratoranyirijwe kwinjira mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich akaza guhagarikwa kubera ko atari yanditse mu irangamimerere.Aba bose bafunzwe mu bihe bitandukanye tariki ya 23 na 24 Ugushyingo 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iri perereza ryatangiye ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatahuye ko hashobora kuba hari ibikorwa bigize ibyaha byabaye igihe hakorwaga ijonjora ry’abana bagombaga kujya gutozwa muri Academy ya Bayern Munich Academy.Ati “Ku ikubitiro hari abafashwe barimo n’umutoza wa bamwe muri ba bana. Iperereza ntiryahagaze kandi na n’ubu rirakomeje kugeza igihe uwaba yaragize uruhare wese mu bikorwa bigize ibyaha azabibazwa mu butabera.’’

Mu bana 43 [biyongeraho barindwi bari ku rutonde rw’agateganyo] batoranyijwe kwinjira muri Academy ya Bayern Munich harimo na Ishimwe Innocent wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye. Hafatwaga abana bafite imyaka 12 na 13.

Ishimwe Innocent yaje kwangirwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda rivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, yoherezwa mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y’ukuri.Nyuma yo kumenyeshwa ko Ishimwe atabaruwe, nyina umubyara yihutiye kujya kumubaruza ku Murenge wa Kinazi avuga ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2010.

Amakuru IGIHE yahawe ni uko ibi bidahura n’ibyanditse ku ifishi y’amavuko yatanzwe n’Ikigo Nderabuzima cya Rusatira aho yamubyariye kuko yo igaragaza ko yavutse ku wa 13 Ukwakira 2010.Dr. Murangira B Thierry avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko nyina amaze kwerekana icyemezo cy’amavuko muri FERWAFA yasabwe no kwerekana ifishi y’amavuko.Yakomeje ati “Nyuma yo gusabwa ifishi y’amavuko, nyina wa Ishimwe Innocent, yegereye Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Rwambariro, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Kinazi, aza kumuha ifishi y’amavuko y’impimbano yemeza ko Ishimwe yavutse tariki ya 1 Mutarama 2010 ngo bihure n’amatariki ari ku cyemezo cy’igihimbano Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kinazi na we yari yamubaruyeho.”

Mu ibazwa, Umujyanama w’Ubuzima yiyemereye ko yakoresheje imwe mu mafishi yari agenewe kwifashishwa nk’imfashanyigisho ku byerekeye kwikingiza indwara, ayuzuzaho ko Ishimwe yavutse ku wa Mutarama 2010 abisabwe na nyina.Dr. Murangira yagiriye inama abantu bose ko kwirinda gukoresha inyandiko itavugisha ukuri bagamije kubona ibyo batemerewe n’amategeko kuko igihe cyose bitahuwe bakurikiranwa.Ati “Igihe cyose bitahuriwe ko wakoresheje impapuro mpimbano uba ushobora gukurikiranwa hatitawe ku kubyo wagezeho ukoresha iyo mpamyabumenyi y’impimbano.’’Izabitegeka Innocent, se wa Ishimwe Innocent yaherukaga kujya kurega muri Perezidansi y’u Rwanda avuga ko umwana we yarenganyijwe.

Uyu mubyeyi wavuze ko azakora ibishoboka ngo umwana we arenganurwe,yagiye muri Perezidansi kuwa 21 Ugushyingo agiye gusaba ko uyu muhungu we arenganurwa akajyanwa mu ishuri rya Bayern kuko ngo yabitsindiye.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro