Dore ibintu ugomba kwirinda gukora nyuma yo kurya_ Kugira ngo ibyo uriye bigirire umubiri umumaro.

Abenshi muri twe dukora amakosa kuko tutaba tuyasobanukiwe ibyo tugomba gukora nyuma yo kurya kugira ibiryo turiye bibashe kugirira umumaro umubiri wacu. Dushobora kurya amafunguro afite intunga mubiri zihagije ariko kubera kutamenya ibyo tugomba kwirinda nyuma yo kumara kurya bigatuma zantungamubiri zina impfabusa.

Dore bimwe mu bintu tugomba kwirinda nyuma yo kurya kugira umubiri ubashe kwakira intungamubiri tuba tumaze gukura mubyo tumaze kurya:

1.Kunywa itabi: Nkuko tubizi itabi niribi kumubiri kuko ryangiriza ibihaha. Ariko kubabirengaho bakabyirengagiza bakarinywa, biba noneho bibi cyane kurushaho iyo barinyoye bakirangiza kurya. Muri kiriya gihe umubiri wacu uburigukora cyane, bityo rero iyo unyweye itabi ukirangiza kurya nicotine dusanga mu itabi ihita yivanga n’umwuka, kandi mugukora neza k’umubiri wacu, nuwo mwuka ubukenewe. Kubarinywa rero nibura bashobora kurinywa nyuma y’iminota 20.

2.Kwirinda koga nyuma yo kurya: Koga tuziko aribyiza aho bishobora gukorwa dusukura imibiri yacu yewe hari nababikora bakora sport ariko nabyo kubikora ukimara kurya bikaba ataribyiza kumubiri wacu kuberako uko twoga temperature y’umubiri wacu igenda yiyongera buhoro buhoro bityo amaraso abatembera mu mubiri wacu bikayabuza gutembera neza kandi bikaba binabangamira igogorwa(digestion process).Igisubizo kuri ikikibazo rero akaba ari uko nibura twakoga nyuma y’iminota 30.

3.Kurya imbuto ukimara kurya: Nk’ uko kuri benshi babikora usanga kenshi abantu bazana amafunguro bagahita banazana imbuto zokurya nyuma yokurangiza ayo mafunguro ariko ibi bikaba ari ikosa. Kuko mugihe cy’igogora cyizo mbuto uba uriye igifu gikenera ezymes. Bityo rero koko igifu kiba kirigushaka ibyobinyabutabire byifashishwa mugukora igogora ry’izo mbuto uba uriye bibangamira ikurwa ry’ibitungamubiri mubiryo umaze kurya.

Nibyiza rero ko turya imbuto mugihe mugifu cyacu ntakindi kintu kirimo. Nibyo byatugirira akamaro kokwakira intungamubiri ziba ziri muri izo mbuto.

4.Kunywa icyayi ukimara kurya:Kunywa icyayi tukimara kurya nabyo birabujijwe mugufasha umubiri gukora neza. Bityo rero kunywa icyayi bishobora kubuza umubiri kwinjiza ubutare(iron) mumubiri wacu aho bishobora kuduteza ikibazo cyokubura ubwo butare mumubiri wacu bikaba byatuviramo kurwara anemiya(anemia). Bivugwa ko iyo ufite ikibazo cyokuba udafite ubwo butare cyangwa se ukaba utwite kuko uba ukeneye cyane iyo iron, ugomba nibura kunywa icyayi nyuma y’isaha 1 urangije yokurya.

Ibi nibimwe rero mubyo tugomba kwirinda mugihe tumaze kurya nubwo hari nibindi byinshi tutarondoye ariko ibi biri mubyingezi tubashije kwibukiranya kugira tube twabyitaho mugihe cyose tumaze gufata ibyo kurya bityo kubizirikana bikaba byatubera byiza mukorohereza igifu cyacu mugukora digestion.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.