Sadate wahoze ayobora Rayon Sport yamaganye Anthony Blinken wenda gusura u Rwanda avuga ko we yishakira Serguei Lavrov w’u Burusiya

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sport yagaragaje ko atishimiye umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Leta zunze ubumwe za Amerika umunyamabanga wa Leta Anthony Blinken wenda gusura u Rwanda mu cyumweru gitaha. Kuri we ngo ariwe uhitamo abashyitsi yahitamo Lavrov w’u Burusiya.

Uyu wahoze ayobora Rayon Sport bikamunanira asigaye agaragara muri politiki cyane ndetse benshi bamwemera ko ari umuntu uhagarara ku cyo yizera kabone n’ubwo yaba atacyemeranywaho na benshi.

Umunyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Blinken ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha mu ruzinduko rw’akazi. Bimwe mu byo azaganiraho n’u Rwanda birimo ibijyanye n’umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari ndetse n’ikibazo cya Paul Rusesabagina kiri mu byitezwe ko bizaganirwaho. U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gusobanurira Anthony Blinken ibyaha Paul Rusesabagina afungiye ndetse rukanerekana ko itabwa muri yombi rye atari ugushimutwa nk’uko bivugwa n’abamuvugira ahubwo ko yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Sadate Munyakazi asa n’utashimishijwe n’uru ruzinduko rw’uyu mutegetsi mu Rwanda abyandika kuri Twitter ye ndetse avuga ko kuri we abaye ariwe uhitamo abashyitsi aho kwakira Blinken yakwishimira kwakira Serguei Lavrov Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya budacana uwaka na Leta zunze ubumwe za Amerika za Blinken.

Sadate Munyakazi kuri Twitter ye ati ” Mu minsi iri imbere u Rwanda ruzakira umushyitsi. Reka nizere ko azatubera umushyitsi w’umugisha aho kuba umuzimu wo gutokesha. Gusa ari njyewe ugena abadusura aho guhitamo Blinken nakwakira umugabo ushyitse umunyacyubahiro Serguei Lavrov umudiplomate w’ikinyejana”

Amagambo ya Munyakazi Sadate aje nyuma y’umunsi umwe abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN na MRCD bya Paul Rusesabagina bandikiye uyu munyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’uko bamenye ko yenda gusura u Rwanda. Ibitekerezo bya Politiki bya Sadate ntibivugwaho rumwe n’abamukurikira kuri twitter kuko hari benshi bamugira inama yo kwigumira mu mupira w’amaguru n’ubwo yahawe kuyobora Rayon Sport bikamunanira akanwaho na RGB.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe