Dore ibintu byingenzi ugomba kubahiriza ugatandukana no kugona benshi banga urunuka

 

Kugona ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira benshi byumwihariko abakuze. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no gutuma uhera umwuka mu gihe usinziriye (ibi ari byo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z’umutima.

Nubwo hari imiti itandukanye, yamamazwa ko ivura kugona, si byiza kuyikoresha utaragana kwa muganga ngo usuzumwe neza. Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cyangwa uzi uwawe ukigira. Dore uburyo busanzwe ashobora gukoresha akaba yakuraho ikibazo cyo kugona.

1.Hindura uburyo uryamamo: Niba uryama ugaramye (ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkanka byegerana cyane bigasa n’ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane. Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo.Uramutse udashoboye kuryamira uruhande rumwe, hari imisego yagenewe kugufasha iki kibazo, ituma uryamira uruhande rumwe. Gusa niba ibi ubikoze, ntibigire icyo bihindura, kugona bishobora kuba biterwa no kubura umwuka mu gihe usinziriye, aha uba ugomba kugana kwa muganga.

2.Irinde kunywa inzoga: Kunywa inzoga kimwe n’ibindi bituma usinzira cyane, bituma imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane. Kuzinywa amasaha 4 cyangwa  5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.

3.Gira imigenzo myiza mbere yo kuryama:Imigenzo mibi mbere yo kuryama ishobora kugira ingaruka nk’izi nzoga, nk’uko abahanga babyerekana. Kumara amasaha menshi utararyama, bivuze ko ujya kuryama urushye cyane.Iyo uryamye urushye cyane, bitera imikaya kwirekura cyane, bityo ukagona. Niba urushye cyane cyangwa umaze igihe kirekire utararyama, mbere yo kuryama ushobora kubanza koga, bizakurinda kugona cyane.

4.Ugomba kugabanya ibiro:Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya. Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n’abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w’umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye.

5.Kunywa amazi cyangwa ibindi binyobwa bihagije mbere yo kuryama:Kunywa ibyo kunywa birimo n’amazi bishobora kugufasha guhagarika kugona. Amatembabuzi aba mu myanya y’ubuhumekero no mu mazuru, arakomera cyane iyo umaze igihe utanywa amazi, ibi bishobora kongera ikibazo cyo kugona.Muri rusange igitsina gore, bagomba kunywa amazi litiro 2.5 ku munsi (aha habariwemo n’ibindi binyobwa), abagabo bakanywa litiro 3.5

6.Sukura mu mazuru, aho umwuka uca:Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona. Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo,Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye , bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.

7.Hindura imisego uryamaho:Ibitumuka mu cyumba ndetse no ku musego, bishobora kugutera kugona. Ni ngombwa guhindura amashuka, ugasukura mu cyumba, ndetse ugahindura n’imisego kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kugona.Iyo umukungugu cyangwa utundi dutumuka turi mu musego tubaye twinshi, bishobora kugutera Allergies no gufungana, ibi kandi bishobora guterwa n’inyamaswa ziba mu nzu nk’ipusi cyangwa imbwa byose bishobora kugutera Allergies no gufungana cyane.

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro