NESA yafunze ibigo by’amashuri birenga 50 bituma bamwe mu babyeyi bahangayikishwa no kubona aho bari bwerekeze abana babo.

Mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu abanyeshuri batangiye amasomo yabo y’umwaka w’amashuri 2023-2024 urwego rw’igihugu rushinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA ruherutse gukora isuzuma ryaguye mu mashuri atandukanye rusanga agera kuri 54 adakwiye gukomeza gukora agahagarikwa akaba ari igenzura ryakozwe mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022.

NESA ikaba ifite inshingano zitandukanye  zirimo ubugenzuzi bukozwe mu gihe kidahindagurika bugamije kureba uko uburezi butangwa, bimwe mu bipimo bigenderwaho mu kugenzura  harimo ibikorwa remezo nk’ibyumba by’amashuri, ni ukuvuga ibyumba bitatu(3) ku mashuri y’inshuke na bitandatu(6) ku mashuri abanza.

Uretse ibyo kandi ibigo kandi bigomba kugira ibikoresho byo mu ishuri bihagije ikigero n’umubare w’abanyeshuri bafite cyangwa bazakenera, abarimu n’imfashanyingisho bizatuma umunyeshuri ahabwa ubumenyi n’uburere bihamye.

Mu gihe igenzura rikorwa hibandwa ku nyungu z’umunyeshuri kurenza ibindi byise akaba ari nayo mpamvu ituma iyo basanze hari ikigo kidatanga ubumenyi n’uburere bikenewe, gifungwa.

Iyo ishuri bigaragaye ko hari ridatanga ibikenewe mu burere nyabwo bw’umwana, rihabwa umwaka umwe wo kugira ngo abanyeshuri barangize umwaka wabo ndetse ikigo kinakosora ibyo kitari cyujuje nyuma byagaragara ko ntacyakozwe gifatika kigafungwa.

NESA ikaba igaragaza ko mu mashuri y’inshuke 85 yasuzumwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, hemerewe 65 andi 20 yimwa icyangombwa.

Uretse ibyo kandi hari amashuri icyenda(9) yisumbuye yari yasabye guhabwa icyiciro cy’ayisumbuye mu bumenyi rusange (combinations) arabyimwa kubera kutuzuza ibisabwa.

Ni mu gihe kandi amashuri yigenga atandatu(6) yasabye guhabwa abanyeshuri biranga, na ho amashuri 17 y’imyuga n’ubumenyi ngiro na yo yimwe icyangombwa cyo gukora kubera kutuzuza ibisabwa.

Ubundi NESA ivuga ko kugira ngo umuntu atangize ikigo cy’amashuri cyangwa akorerwe isuzuma bisaba ko atanga ibyangombwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, bityo ababishinzwe bagasura ishuri rye bakareba niba rishobora gutangira cyangwa gukomeza imirimo mu mwaka ukurikiraho w’amashuri.

NESA igaragaza ko Kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2022 yagenzuye ibigo by’amashuri 178 birimo abafite ishami ry’abaforomo umunani(8), amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro 40 n’amashuri y’uburezi bw’ibanze 138 naho kuva muri Mutarama 2023 hagenzuwe amashuri 73 y’ubumenyi rusange mu burezi bw’ibanze mu gihe ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yari 16.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro