Dore ibintu by’ ingenzi ku mukobwa ufite Fossette n’ inkomoko yazo.

Fossette twavuga ko ari nk’ akarango k’ ubwiza bukurura imbaga nyamwinshi ku bagafite , benshi batangaje ko turiya twobo tuza ku matama akenshi iyo umuntu asetse, ngo ni ikimenyetso Imana iba yarashyize kuri abo bantu cyerekana ko ari abanyamahirwe ibihe byose.

Ku bantu bafite Fossette barakundwa cyane.

Abantu bangana na 20% ni bo babarurwa by’ abafite utu twobo tuza ku matama iyo umuntu asetse twitwa fossettes mu ndimi z’ amahanga , benshi rwose bemeza ko ari uturango tw’ ubwiza cyane .

Abahanga mu by’ ubuzima bemeza neza ko ari ikibazo umuntu aba yaragize aho batangaza ko hari ingingo z’ umubiri ziba zitariremye neza umwana akiri munda ya nyina bigatuma aseka utwo twobo tukaza kandi ngo ntibyakosoka ngo bikunde kereka bakubaze.

Iki kibazo rero benshi bahisemo kubatiza akarango k’ ubwiza, ngo gafite ubusobanuro ku bagafite aho ku bagore kiranga ubwiza ndetse n’ ufite utwo twobo arakundwa cyane mu bandi ndetse yewe bamwe banemeza ko gatuma umuntu aba umunyamahirwe cyane.

N’ ubwo fossettes cyangwa utu twobo tuza ku matama cyangwa ku kananwa dufatwa nk’ uturango tw’ ubwiza , umenye neza ko ari ikibazo umubiri wawe uba waragize mu iremwa ryawo ariko kidafite icyo gitwaye cyane.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame