Rubavu: Inkangu yahitanye abana babiri , inkuru irambuye

Abana babiri nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’ inkangu yabereye ku musozi wa Huye ku nyundo mu Karere ka Rubavu, nk’ uko aya makuru tuyakesha urukuta rwa twitter rw’ urwego rw’ Igihugu rushinzwe itangazamakuru RBA.

Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko umwe yari afite imyaka itanu undi itandatu , bakaba bagwiriwe n’ uyu musozi ubwo bari bagiye kuvoma amazi ku iriba riri munsi yawo , ubundi uhita ubatwara ubuzima bwabo.

Kambogo IIdephonse , Umuyobozi w ‘ Akarere ka Rubavu yabwiye RBA ko ikibazo cy’ inkangu zibera mu Kagari ka Kagombo kigiye kwiganwa ubushishozi , hagaterwa ibiti ndetse n’ abaturage bahatuye bakimurwa.

Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha aba bana babiri , bivugwa ko bahitanywe n’ iyi nkangu bikaba bigikomeje.

Abana babiri nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ iyi nkangu.

Mu turere twa Rubavu na Rutsiro mu mirenge yegereye ishyamba rya Gishwati n’ umugezi wa Sebeya mu gihe cy’ imvura hakunze kugaragara inkangu zituruka mu misozi itenguka igatwara ubuzima bw’ abantu.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.