Rayon Sports yatsinze Sunrise 1-0, mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona.
Igitego cyatandukanyije impande zombi cyatsinzwe na Bavakure Ndekwe Felix ku munota wa 64′ w’umukino, ni nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Iraguha Hadji.
Nyuma y’umukino, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yatangaje ko ibanga riri kumufasha kwitwara neza ari ukumvisha abakinnyi ko bagomba kwigirira ikizere.
Yagize ati: “Ikintu navuga gikomeye ni ukwigirira ikizere kw’abakinnyi. Ikindi ni ugushaka kugarura izina rya Rayon Sports. Kugirira abakinnyi ikizere ndetse nk’aha abakinnyi imyitozo ikwiye nibyo biri kudufasha.“
Umutoza Haringingo kandi yabajijwe ku myitwarire y’abakinnyi batari basanzwe babanza mu kibuga, avuga ko bitwaye neza.
Ati: “Navuga ko Camara nk’umukinnyi wari umaze igihe adakina ndetse n’urwego umukino wari uriho, nanyuzwe n’uko yakinnye… Kuri Iraguha Hadji ni umukinnyi ubu uhagaze neza. Nubwo atari umukinnyi wabanzagamo muri Rutsiro, namuzanye mfite ibyo namubonyemo. Icyo ngomba gukora ni ukubimubyazamo umusaruro kandi mubona ko byatangiye kugenda neza kuko ku mukino uheruka wa Espoir yatanze umupira wavuyemo igitego none n’uyu munsi yatanze undi.”
Ku bijyanye n’abakinnyi bafite imvune muri Rayon Sports barimo Mbirizi, Osaluwe, Onana, Rwatubyaye, Blaise n’abandi, Haringingo yatangaje ko bagiye kureba uko bahagaze kugira ngo bamenye niba bazakifashishwa mu mukino bafitanye na Kiyovu Sports mu Cymweru gitaha. Gusa yatangaje ko bigoye ko bose bazaba bagarutse; ngo amahirwe ni uko bazaba bagaruye nk’umwe cyangwa babiri gusa.
Magingo aya Rayon Sports ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyon n’amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina, kuko igifite ibirarane bibiri izakinamo na As Kigali na Gorillas Fc, ku matariki atari yamenyekana.