Dore ibintu 10 byangiza umutima wawe bikaba byanatuma uhagarara bitunguraye.

Guhagarara k’umutima (heart attack cg se myocardial infarction), bibaho mu gihe amaraso yajyaga mu mutima yifunze. Ni ha handi ubona umuntu wajyendaga neza, cg se utari uziho uburwayi budasanzwe umutima uhagaze ukumva yapfuye.Guhagarara k’umutima biterwa akenshi nuko cholesterol iba yabaye nyinshi mu mijyana y’amaraso, ibinure cg se ibindi bintu nabyo bishobora gutera imijyana itwara amaraso ku mutima iziba cg ikifunga.

kwifunga kw’imijyana bishobora gutera umutima guhagarara : Mu gihe imijyana yifunze bitewe n’ibintu bitandukanye harimo cholesterol cg ibinure umutima ubura amarasoIyo ibi bibaye ushobora gupfa, usibye ko iyo kwa muganga bigaragaye hakiri kare, ushobora guhabwa imiti bikaba byashira.Impamvu zishobora gutuma ugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima ni nyinshi, gusa mu gihe bikubayeho ni ngombwa kwihutira guhamagara ubutabazi bwihuse.

Impamvu 10 za mbere zishobora gutera guhagarara k’umutima

1. Indwara ya diyabete: Mu gihe urwaye diyabete, isukari yo mu maraso irazamuka cyane. Umusemburo wa insulin, utuma umubiri ubasha gukoresha isukari iba yinjiye mu byo turya cg tunywa. Iyo insulin ikora nabi, cg umubiri utabasha gukoresha neza insulin, isukari iriyongera cyane mu maraso. Kwiyongera kw’isukari, bishobora gutera ibibazo by’umutima no kuba wahagarara.

2. Imyaka: Abagabo bari hejuru y’imyaka 45 n’abagore bari hejuru y’imyaka 55 baba bafite ibyago byo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima, ugereranyije n’abato.Mu gihe ugeze muri iki kigero ni ngombwa kwisuzumisha byibuze 2 mu mwaka indwara nyinshi zizanwa no kugenda ugana mu izabukuru.

3. Stress nyinshi: Guhorana imihangayiko na stress nyinshi bitera ibibazo bitandukanye umutima. Kubera amaraso ahora yiruka cyane bishobora kuba byatera ikibazo cyo guhagarara k’umutima. Ni ngombwa kumenya uko wahangana na stress, ukoresheje uburyo busanzwe byakwanga ukaba wakwitabaza abaganga.

4. Umuvuduko ukabije w’amaraso:Umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu mpamvu zishobora gutera umutima guhagarara cyane. Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso ntiwagakwiye kurenza 120/80.Iyo ufite umuvuduko w’amaraso ukabije, hakiyongeraho ibindi nko kubyibuha birengeje urugero, diyabete, kunywa itabi cg se cholesterol nyinshi mu maraso umutima ushobora guhagarara mu buryo bwihuse cyane.Mu gihe wumva umutima ugiye guhagarara ni ngombwa guhamagara ubutabazi bw’ibanze

5. Kuba mu muryango hari undi wabirwaye

Niba mu muryango wa hafi, hari undi waba waragize ikibazo cyo guhagarara k’umutima, uba ufite ibyago biri hejuru byo kuba nawe wakwibasirwa.Niyo mpamvu ari ngombwa kwisuzumisha hakiri kare

6. Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure:Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure byuzuye bishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima na stroke. Iyo bimaze kuba byinshi bibura aho bijya, nuko bikaba byajya no mu dutsi duto dutwara amaraso ku mutima, bikaba byatera ikibazo cyo kwifunga.

7. Umubyibuho ukabije:Abantu bafite umubyibuho ukabije, baba bafite ibinure birenze urugero mu mubiri wabo, akenshi ibi binure ubisanga ku nda, bikaba byateza ibibazo bikomeye harimo no guhagarara k’umutima, kabone nubwo nta kindi kibazo baba bafite.Kugira ibiro birengeje urugero byangiza ubuzima bikaba byanatera ibindi bibazo bikomeye.Ushobora kugabanya ibiro cg ukirinda kwiyongera ibiro urya indyo nziza. Ukagabanya amasukari menshi n’ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ukagabanya umunyu, ariko unakora imyitozo ngorora mubiri.

8. Cholesterol nyinshi mu maraso:Mu maraso hasanzwe hatemberamo cholesterol, iyo urugero rwa cholesterol nziza ruri hasi cyane ugereranyije na cholesterol yose, bishobora kuba byatera ingaruka harimo no guhagarara k’umutima.Ibipimo bisanzwe bya cholesterol yose byibuze bingana na 200mg/dl, cholesterol nziza yo ingana na 60mg/dl.

9. Kunywa itabi: Mu gihe unywa itabi cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutima, ukaba ushobora no kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima.Uburyo ushobora kwirinda ibi, ni uguhagarika kunywa itabi.

10. Kwicara cyane no kutagira icyo ukora

Mu gihe ubaho ubuzima butuma utagira icyo ukora, nko guhora wicaye, byongera ibyago byo kuba warwara indwara zo guhagarara k’umutima cyane.Kugabanya ibi byago, ni ukongera imirimo ukora byibuze ukaba wanakora na sport yo kugenda n’amaguru.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.