APR FC yamaze kumvikana na Rutahizamu ukomoka muri America y’Amajyepfo ukinira ikipe y’igihugu ke uje kunganira Victor Mbaoma

Ikipe ya APR FC iri gukina imikino ny’Afurika ya CAF champions league, iyi mikino ikaba ikinwa n’amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona cyangwa ayabaye aya kabiri bitewe n’umubare w’amakipe uhagararirwa n’ibihugu akomokamo.

Amakuru Kglnews yamenye dukesha Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda Rugangura Axel n’uko APR FC yaba yamaze kumvikana na Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Trinidad and Tobago, akaba ari umusore witwa Reon Moore.

Reon Moore w’imyaka 26 ni rutahizamu nimero 9, yakiniraga ikipe ya Defence Force y’iwabo. Uyu musore ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu cye cya Trinidad and Tobago kuva muri 2018, mu mikino 19 yayitsindiye ibitego 5.

Uyu musore yanyuze mu makipe ya North East stars, Matura Reunited, Defence Force, Municipal ndetse uyu mwaka yari yagarutse muri Defence Force.

APR FC nyuma yo kunganya na Gaadiika FC yo muri Somalia umukino ubanza kuri Kigali Pele stadium, umukino ukurikira nawo uzabera i Kigali kuri 26 Kanama gusa APR FC niyo izaba iri hanze.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda