Abakinnyi batatu ba APR FC bari mu mazi abira nyuma y’uko umutoza Ben Moussa anenze urwego rwabo ku buryo bukomeye

Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Ben Moussa Abdesstar ntabwo yishimiye urwego rw’imikinire rw’abazamu batatu ba APR FC.

Kuva igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Aller) cyarangira, ikipe ya APR FC yahaye abakinnyi ikiruhuko cy’iminsi mikuru, nyuma yo gusubukura imyitozo ku itariki ya 9 Mutarama 2023 umutoza Ben Moussa yagiye asaba abakinnyi gukora cyane bakazasubukura shampiyona bari ku rwego rwiza.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Ben Moussa yabwiye Ishimwe Jean Pierre, Mutabaruka Alexandre na Tuyizere Jean Luc ko basubiye inyuma asaba umutoza w’abazamu witwa Mugabo Alexis kubafasha kugaruka ku rwego rushimishije.

APR FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 28 aho irushwa na AS Kigali na Kiyovu Sports za mbere amanota abiri gusa, iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu izacakirana na Mukura Victory Sports ku munsi wa 16 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]