Dore amwe mu magambo Robo y’ inyamaswa zitakibaho ku Isi yitwa Dinosaur yatangaje ubwo yagiriraga ibihe byiza i Kigali.Inkuru irambuye

“Wihitamo Kuzima” (Don’t Choose Extinction) ni bwo butumwa robo y’inyamaswa zitakibaho ku Isi yitwa Dinosaur yiswe Franki the Dino ikwirakwiza mu bice bitandukanye, mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda amakosa yose yatuma bikururira kuzima cyangwa bakazimiza n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Iyi robo na yo iri mu basaga 9,000 bitabiriye YouthConnect Africa yateraniye i Kigali mu cyumweru gishize, ahagarutswe ku ngingo zitandukanye zigamije gufasha urubyiruko kuba mu ruhembe rw’imbere mu mpinduka zikenewe kugira ngo abantu bubake umugabane n’Isi birushijeho kuba byiza.

Frankie the Dino yitabiriye iyo nama ikomeje ubukangurambaga “Don’t Choose Extinction” bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere (UNDP) mu Nama ya 26 yiga ku mihindagurikire y’Ikirere, yabereye i Glassgow mu mwaka ushize.

Muri iyi nama Frankie yakomeje gutanga ubwo butumwa ariko ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye yahuje urugwiro n’abantu batandukanye uhereye ku bana bato, urubyiruko ndetse n’abakuze buriwese ashaka kuyifotorezaho.

Ku wa Gatanu w’icyo cyumweru, iyo Dinosaur yifashishwa muri ubwo bukangurambaga bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yasuye Pariki y’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali.

Iyo Pariki igizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima rutandukanye, ndetse ikaba ari n’igishanga cyatewemo amoko mashya y’ibiti yiganjemo ayifashishwa mu buvuzi.

Frankie The Dino, ni izina ryahawe robo yahinduwe impirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere, ikaba Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere (UNDP).

Iyo robo izenguruka mu bice bitandukanye by’Isi ndetse kuri ubu yabaye icyamamare kuko imaze kurebwa n’abantu bakabakaba miliyari ebyiri ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa iyo Robo yatanze yashimye ko u Rwanda rukora ibishoboka byose mukurengera ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ngo mu myaka iri imbre rutazazima burundu nka Dinosaur kuri ubu zitakiboneka aho ari ho hose ku Isi.

Abayegereye bose bifuzaga kwifotozanya na yo, cyane ko bigoye kuba wayitandukanya n’ikiyabuzima kizima kuko ibasha kugenda, guhumeka nubwo byose ibikoreshwa n’ikoranabuahanga.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze