Nyuma yo kwimika Major General Floribert Kisembo umaze imyaka 11 apfuye nk’umuyobozi w’intara President Tshisekedi yafatiwe ingamba ziteye ubwoba nabatavuga rumwe na leta ye.

Igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kurubu ibyacyo bikomeje gutangaza benshi ndetse no gutuma abatavuga rumwe na leta ya President Felix Antoine Tshisekedi bavuga amagambure. kurubu inkuru igezweho imaze gusohoka mumasa make ashize, nuko president Felix Antoine Tshisekedi yimitse Generali Majoro Floribert Kisembo Bahemuka Nkushinzwe ibikorwa bya gisirikare muntara ya Equateur nyamara uyu yimitse akaba amaze imyaka igera kuri 11 yitabye Imana.

Iyi nkuru yateye benshi kwibaza niba uyumugabo uyobora igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Cong niba yaba atari mumubare w’abaherutse gusohoka kuri raporo y’umuryango w’abibumbye wita kubuzima OMS aho iyi raporo yemeje ko abasaga million 22 z’abatuye igihugu cya DR Congo baba babana n’uburwayi bwo mu mutwe ngo kuko ntakuntu umuntu yakwibeshya ngo ageze nubwo yibeshya kumuntu umaze imyaka inga gutyo yitabye Imana ndetse birinde bigera nubwo bisohoka mubitangazamakuru.

Nkuko tubikesha Radio Okapi yanditse iyinkuru, abatavuga rumwe na leta ya President Felix Antoine Tshisekedi bashimangiye ko badashobora gukomeza kwihanganira ubu burangare ndetse batangaza ko zimwe mungamba bafashe ari uko baba bagiye gutanga ibyo bafite byose bagashyigikira umutwe wa M23 maze ukoba wabafasha guhirika ubutegetsi bw’uyumugabo ukunda gushinjwa nabatavuga rumwe na we ko yaba agira uburangare kurwego rwo hejuru cyane.

Benshi batangajwe no kubaona ibi bintu byasohotse ndetse baterwa ubwoba namakose nkaya ndetse banibaza ko kuba ikibazo cyumutekano muke kidakemuka muri iki gihugu byaba bifite aho bihuriye nabene nkiyi miyoborere irimo kutita kubintu .

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.