Agahinda gashira akandi kageze ibagara: Abanyeshuri bo mu myaka isoza muri kaminuza y’u Rwanda bimwe mudasobwa ku munota wa nyuma.

 

Kuri uyu wa 4 mu masaha ya mu gitondo nibwo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye abanyeshuri bose, abayobozi babo ndetse n’abakozi ba Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo guha abanyeshuri ba Kaminuza mudasobwa zo kwigiraho, bahuriraga mu nzu mberabyombi ya Kaminuza izwi nka Main Auditorium hamwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri ya Leta n’ay ‘imyuga, Irere Claudette, mu kubanza guha amabwiriza y’imikoreshereze ya mudasobwa abanyeshuri mbere y’uko igikorwa gitangira.

Abanyeshuri muri rusange bari bishimiye iri subukurwa ryo gutanga  mudasobwa aho bavuga ko mu gihe bari bamaze batazihabwa bihanganye bakiga bigoye ariko ubu umunezero ari wose.

Ashimwe Belyse wiga mu mwaka wa mbere muri BIT(Business Information Technology) yavuze ko yishimiye cyane kuba yahawe machini Kandi ko ari iby’igiciro gikomeye ku banyeshuri bose.

Belyse yagize ati ” Ni iby’igiciro gikomeye ku banyeshuri nkange wiga BIT bizamfasha kuba nakwiga byoroheje ndetse no gukurikirana amasomo yange mu gihe mbere y’uko duhabwa izi  mudasobwa byatugoraga kwiga by’umwihariko nko gukora ubushakashatsi byabaga bitugoye cyane”.

Umuhire Noella nawe wiga mu ishami ry’ubukungu yagaragaje amarangamutima ye y’ibyishimo nyuma y’uko agiye guhabwa mudasobwa izajya imufasha mu masomo. Yagize ati “Ndishimye kongererwa igikoreaho mu byo narimfite hari izindi mbaraga nongerewe ku buryo bushimishije kandi iri n’irindi terambere rindi mu kwiga umuntu aba abonye ndizera ko ubu imyigire igiye kurushaho kugenda neza”.

Ku rundi ruhande hari abanyeshuri babwiwe mu ruhame n’umuyobizi ushinzwe amashuri ya Leta n’ayigenga ko batazahabwa mudasobwa  bite we n’uko bo bari mu myaka isoza maze bibabere ikibazo mu gihe nabo bari bitezwe ko bazahabwa izi machini nk’uko abo mu yandi mashami bazihawe

Kglnews yaganirije bamwe mu banyeshuri bari aho igikorwa cyo gutanga  mudasobwa cyabereye maze bagaragaza imbogamizi bazakomeza guhura nazo mu gihe batahabwa izi machini nk’abandi bose.

Tuyisenge Esther nk’umunyeshuri utahawe mudasobwa Kandi yari yarayisinyiye yagize ati “Kuba ntahawe machini kandi nari narayisabye ntabwo ari ibintu byanshimishije kuko nari narayisabye nyikeneye, iyo  mudasobwa yari kuzamfasha n’ubwo wenda ngiye gusoza ntabwo bivuze ko amashuri yange arangiriye aha nakomeza n’ahandi ikamfasha ndetse no kwandika igitabo yari kuzamfasha rero rwose ntabwo ari ibintu byanshimishije”.

Niyiguha Jeremie nawe wiga mu mwaka usoza aganira na Kglnews yavuze ko ari mu banyeshuri bari biteze guhabwa  mudasobwa nk’uko bazisinyiye maze agaragaza imbogamizi za nyuma yo kutayihabwa nyuma y’uko bari bamaze kubitangarizwa.

Jeremie yagize ati “Ni byo koko Wenda bafite impamvu babonye ko ari ngombwa kutaduha machini nk’abantu bari gusoza ariko mu by’ukuri twari tuzikeneye mu kwandika ibitabo, dukora ubushakashatsi, kwihugura mu masomo tutabashije kumenya neza mu minsi yabanje ndetse n’ibindi, kuba rero bataziduhaye ni ikibazo gikomeye ntabwo byadushimishije”.

Aba banyeshuri bavuga ko biramutse ari ibikunda bigahinduka nabo bagahabwa mudasobwa babyishimira cyane ndetse bakazikoresha ibyo zagenewe amasomo akarushaho kugenda neza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri ya Leta n’ ay’imyuga Irere Claudette yasobanuye ko impamvu bari barasubitse iki gikorwa cyo gutanga machini aho yagize ati” Twabanje guha Ikiciro kimwe mu yandi mashami tuza gusanga barimo kuzifata nabi, barazibwa, abandi barazigurisha, ndetse n’ibindi, tubona rero ntabwo aribyo, ntabwo twakomeza tutabanje ku kiva imuzi ngo tumenye neza uko icyo kibazo giteye”.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko nk’uko abantu bose babizi Umunyeshuri uri gusoza amashuri ya Kaminuza yaba mu miryango ye cyangwa nabo ubwabo baba barirwanyeho bagashakisha ubushobozi bwo kwigurira  mudasobwa ndetse bo baba bari no gusoza amasomo yabo ariyo mpamvu batekereje ko bo batazikeneye cyane maze zigahabwa abiga mu myaka yo hasi.

Minisitiri Irere yagize ati “Uko tubizi uko tubimenyereye umunyeshuri ugeze mu mwaka wa nyuma , akenshi na kenshi yaba mu muryango ndetse nabo ubwabo baba baratangiye gushakisha si kimwe n’ababa ariyo bagitangira mu wa mbere, rero twatekereje turareba tubona usigaje amezi menshi ni amezi atanu, tuti ese nituyimuha uzaza gutangira tukabura iyo tumuha, nabyo tubona ni ikibazo”.

Umuyobozi yakomeje avuga ko nabo babonye amarangamutima y’abanyeshuri nibasubira bakabiganiraho bagakora imibare bakabona ari ibishoboka bazagaruka nabo bakabaha.

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hateganijwe gutangwa  mudasobwa ibihumbi bitandatu, 6,000 naho iziteganijwe gutangwa mu mashami yose mpaka igikorwa kirangiye ni mudasobwa ibihumbi makumyabiri na bine(24000).

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri ya Leta nay’Imyuga Irere Claudette.

 

Mbere yo guhabwa mudasobwa, abanyeshuri bo muri UR_Huye babanje kuganirizwa uko bakwiye kuzifata kugira ngo zibagirire akamaro kuko bazihabwa nk’inguzanyo.

 

Umukozi wa Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ukuriye ishami ry’uburezi yongeye kwibutsa abanyeshuri bagurisha mudasobwa bahabwa ko uzabikora atazongera guhabwa buruse kuko igihe cyose inguzanyo ikoreshejwe icyo itasabiwe, banki ihita iyihagarika.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri ya Leta n’ay’Imyuga Irere Claudette, yavuze ko 70% by’abagurishije mudasobwa bahawe ari abiga mu myaka ya nyuma, asaba abandi kubyirinda.Yabasabye kuzikoresha neza biga bakora n’ubushakashatsi kuko ari cyo Leta iri kuzibahera.
Izi nizo Mudasobwa bari bagiye guhabwa

Nshimiyimana Francois UR_ Huye /

KGLNWES.COM

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro