Dore ahantu umukobwa uhuye n’ umusore akubita amaso bwa mbere iyo amwegereye ashaka ko bavugana.

Iyo umukobwa yegerewe n’umusore atitaye kucyo agiye kumubaza cyangwa ku mubwira mu gihe atamuzi hari ahantu ahita yerekeza amaso ye agambiriye kureba uko hameze.Abikora cyane cyane yitaye ku buryo usa n’uko ugaragara.

1.Isura: Niba umaze imyaka itari mike utereta ariko bikanga , abakobwa bakagucaho ejo ukabona bakoze ubukwe, menya ko ikibazo ari isura yawe.Burya isura yawe iyo ayitegereje bwa mbere ntayishimire biragiye ko uwo mwanya nimuganira murahuza.Uyu mukobwa ahita yita ; Ku ruhu,uburyo murebanye n’uburyo useka.Umukobwa azita cyane ku mirebere yawe, iminwa yawe n’ibindi bigaragaza ko ufite ubuzima bwiza.

2.Uko uteye: Uko uteye nuko ugaragara , uko wifata muri kumwe byose bimuha inzira yo kuba yakomeza ku kuvugisha cyangwa niba arakubwira ko azagusubiza akagendera ko.Uyu mukobwa azita ku kureba niba umuri imbere yisanzura cyangwa niba yifunga ubundi ahitemo bitewe nicyo akunda.

3.Intoki: Intoki zisa neza , zigaragaza umusore ugira isuku y’umubiri we.Bwa mbere nakwitegereza agasanga mu nzara harimo ifumbire , cyangwa agasanga waraziteretse ntuzi kuzica muzaba mubyaranye abo.

4.Uko wambaye: Niyo mpamvu benshi mu basore bajya gutira imyenda mbere yo guhura n’abakobwa bashaka kureshya kugira ngo namugera mbere abone ko akeye nyamara ari ibitirano.Umukobwa azakubita amaso ku myambaro yawe , arebe niba usa neza, niba imeshe, niba itanuka.Muri iyi nkuru turagira abasore inama yo kutajya batira imyenda cyangwa ibindi bagamije kwemeza kuko naramuka akwishimiye mugakundana yewe mukanabana mu kinyoma  , urugo rwanyu ruzaba mu bibazo kuko azabura ya myambaro wambaraga.

Umukobwa aba akeneye umusore mwiza azajya ashyira ahabona, abantu bakamubona bakabona ko asa neza, ateye neza, yiyitaho kandi ko afite isuku.Umukobwa aba akeneye umusore wiyubaha kandi umukunda kurenza abandi bantu bo ku Isi.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.